Burundi: Umusirikare w’u Burundi yapfiriye mu biro by’iperereza

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cy’u Burundi cyatangaje ko umusirikare w’u Burundi, adjudant Eddy Claude Nyongera yapfiriye mu biro by’iperereza nyuma yo gufatwa akorerwaho iperereza ku byaha yakekwagaho.
adjuda
Amakuru atangazwa na OP1 Pierre Nkurikiye, umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi avuga ko uyu musirikare yafashwe mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 15 Nzeli, ashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu.
Akomeza avuga ko ku isaha ya saa cyenda n’igice (15:30) aribwo yiyahuye akoresheje gerenade, gusa andi makuru ava muri bagenzi be akanyomoza ayatangajwe n’inzego za Leta, bakaba bavuga ko uyu musirikare yakorewe iyica rubozo(torture) bagamije kumukuramo amakuru, nyuma yo kubona ko afite ibikomere byinshi ko bishobora kugaragara nabi imbere y’inzego zishinzwe uburenganzira bwa muntu ngo bahitamo kumutega gerenade iramuhitana.
Uyu muvugizi wa polisi avuga ko uyu musirikare yiyahuye amaze kubazwa amakuru yose ndetse yanayateyeho igikumwe, asaba gusohoka gato ngo ahita atora gerenade mu cyumba cyari hafi aho ayiturikirizaho, imuhitana wenyine.
Adjudant Nyongera Eddy Claude yabaga muri zone ya Buterere, mu komine Ntahangwa, mu gisagara cya Bujumbura, akaba yakoreraga mu biro bikuru bya gisirikare (Etat-Major).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *