Kuri uyu wa gatatu, itariki ya 21 Ukwakira, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abanyeshuri biga baba ku bigo mu mashuri amwe yisumbuye, ay’imyuga ndetse n’amashuri yigisha uburezi bazasubira ku mashuri yabo guhera mu cyumweru gitaha.
Abanyeshuri bazasubira ku ishuri mu gihe cy’amezi arindwi amashuri amaze afunzwe mu gihugu hose, kubera icyorezo cya Covid-19.
Nyuma y’icyemezo cyafashwe na leta cyo gufungura buhoro buhoro amashuri, minisiteri mu cyumweru gishize yashyize ahagaragara ingengabihe y’amashuri yumwaka wa 2020-2021, yerekana ko amashuri azatangira igihembwe cya kabiri.
Mu rwego rwo gufungura mu byiciro, amashuri azongera gufungura ku wa mbere, itariki 2 Ugushyingo ku byiciro byatoranijwe mu mashuri abanza, ayisumbuye, ay’imyuga, ndetse n’amashuri nderabarezi.
Abazasubukura amasomo ni abanyeshuri biga mu mashuri abanza (mu wa gatanu, no mu wa gatandatu), ayisumbuye (mu wa gatatu, mu wa gatanu no mu wa gatandatu) naho ku bari mu mashuri y’imyugani abiga kuva mu wa 3-5.
Abanyeshuri biga baba ku bigo bazatangira gusubira ku mashuri mu cyumweru gitaha ku itariki ya 29 Ukwakira.
Abazasubira ku ishuri ku itariki yavuzwe haruguru ni abo amashuri yabo aherereye mu turere twa Muhanga, Huye, Gisagara, Karongi, Rutsiro, n’Umujyi wa Kigali.
Hagati aho, abanyeshuri bafite amashuri aherereye mu turere twa Nyuguru, Nyamagabe, Rusizi na Nyamasheke bazerekeza ku mashuri yabo ku ya 30 Ukwakira.
Abanyeshuri amashuri bigaho aherereye mu turere twa Nyanza, Kamonyi, Ruhango, Ngororero, Rubavu na Nyabihu bazerekeza ku mashuri yabo ku ya 31 Ukwakira.
Amashuri aherereye mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburasirazuba azakira abanyeshuri babo ku ya 1 Ugushyingo.
Ingengabihe y’amashuri kandi igaragaza ko abanyeshuri biga mu wa mbere, mu wa kabiri no mu wa kane, bazatangira amasomo yabo ku ya 23 Ugushyingo.
Abanyeshuri bo mu myaka yavuzwe haruguru amashuri yabo aherereye Huye, Gisagara, Nyuguru, Nyamagabe, Karongi, Rutsiro, Rusizi, Nyamasheke n’Umujyi wa Kigali bazerekezayo ku ya 20 Ugushyingo.
Abanyeshuri biga mu wa mbere, mu wa kabiri, no mu wa kane amashuri yabo aherereye mu turere twa Muhanga, Kamonyi, Nyanza, Ruhango, Ngororero, Rubavu na Nyabihu bazasubira ku mashuri yabo ku ya 21 Ugushyingo.
Amashuri acumbikira abanyeshuri aherereye mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburasirazuba azakira abanyeshuri bayo ku ya 22 Ugushyingo.
Abanyeshuri bose bazatangirana igihembwe cya kabiri ndetse agire ibiruhuko by’ibyumweru bibiri kuva kuwa 3 Mata kugeza kuwa 15 Mata.
Igihembwe cya gatatu kizamara ibyumweru 12, guhera ku ya 19 Mata kugeza ku ya 9 Nyakanga, umwaka utaha.
Kwirinda covid-19 bizakomeza
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, abanyeshuri basabwe kuzakomeza kubahiriza ingamba zose zo gukumira Covid-19, cyane cyane, bambara udupfukamunwa mu gihe berekeza ku mashuri na nyuma yo kuhagera.
Minisiteri kandi yasabye ababyeyi kohereza abanyeshuri ku ishuri hakurikijwe amatariki yatanzwe, yongeraho ko abanyeshuri bagomba kugera ku mashuri yabo mbere ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, bambaye impuzankano zabo.
Ababyeyi nibo bazatanga amafaranga yo gutwara abana babo.
Abayobozi bashinzwe uburezi ku rwego rw’akarere n’umurenge na bo basabwe gukurikirana iki gikorwa cyo gusubira ku ishuri, haba aho bazahagurukira ndetse n’aho bazerekeza.
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri kubona bisi, abanyeshuri bose bazahaguruka i Kigali cyangwa abazahanyura berekeza ku mashuri yabo aherereye hanze y’umujyi bazahagurukira kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.


