Mu gihe ku itariki ya 21 Ukwakira buri mwaka mu Burundi hibukwa iyicwa ry’abanyeshuri basaga 100 bo mu bwoko bw’Abatutsi biciwe ku ishuri ryisumbuye rya Kibimba, ryakurikiwe n’iyicwa rya Perezida Merchior Ndadaye, imiryango, inshuti y’aba banyeshuri n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu baravuga ko babujijwe kwibuka ababo ku nshuro ya 27.
Bivugwa ko aba banyeshuri bishwe batwitswe n’abari bashinzwe kubarera bazira iyicwa rya Ndadaye. Umuyobozi w’Intara ya Gitega yabwiye abari bashinzwe gutegura igikorwa cyo kubibuka ko kubera impamvu z’umutekano kitazaba.
Umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe AC Genoside Cirimoso, Térence Mushano, yavuze ko kubona umuyobozi w’intara ahagarika igikorwa cyo kwibuka ku mpamvu z’umutekano kubera ko kubera ko urwibutso rwubatse mu kibanza cyegereye aho Perezida Ndayishimiye avuka, ari impamvu idafatika ahubwo ari ukubiba amacakubiri.
Abaturage baganiriye na Radiyo Ijwi ry’Amerika bo mu Mujyi wa Bujumbura bakaba basanga biteye isoni kubuza ababuriye ababo mu bwicanyi bwo ku Ishuri Ryisumbuye rya Kibimba kujya kwibuka.
Mu 1997, abantu batandatu barimo umuyobozi w’Ishuri Ryisumbuye rya Kibimba Firmato Niyonkenguruka bakatiwe igihano cy’urupfu baranicwa icyo gihano gihita gikurwaho mu Burundi, ariko bamwe mu bagize uruhare muri ubwo bwicanyi ngo barakidegembya nk’uko bitangazwa n’abarokotse.


