Imirwano ikaze hagati y’umutwe w’ubwirinzi w’Abanyamulenge n’inyeshyamba za Mai-Mai ikomeje guca ibintu kuva kuwa Kabiri, itariki 20 Ukwakira mu gace ka Kashasha, hafi ya Minembwe muri Teritwari ya Fizi ho muri Kivu y’Amajyepfo.
Umuyobozi wa Minembwe, Gadi Mukiza, aravuga ko hamaze gupfa abantu hataramenyekana neza umubare wabo baguye muri iyo mirwano, ndetse abaturage benshi bataye ibyabo.
Avugana na 7SUR7.CD kuri uyu wa Kane, itariki 22 ukwakira, Mukiza yagize ati: “Imirwano iri kubera I Kashasha, muri gurupoma ya Basimunyaka y’Amajyepfo. Ni itsinda ry’ubwirinzi ry’Abanyamulenge rya Twirwaneho n’Aba Mai-Mai bo mu bwoko bw’Aba-Bembe, Aba-Nyindu n’Aba-Fuliru bahanganye. Kugeza ubu, imibare biragoye kuyemeza ariko hari abapfuye ku mpande zombi.”
Gadi Mukiza ariko yakomeje avuga ko byibuze kuri uyu wa Kane imirwano yatuje ugereranyije n’iminsi itambutse.
Aya makuru kandi yanemejwe na Kawaya Mutipula Aimé, Umuyobozi wa Teritwari ya Fizi.

2 Responses
Minembwe: Haravugwa imirwano ikaze hagati y’Abanyamulenge na Mai-Mai
Imana itabare abanyamurenge pe ariko muriyi nkuru ntago mwatubwiye igituma barimo kwicwa bene aka kageni nikibazo pe amahanga nahaguruke nahubundi barapfira gushira