Indirimbo “Ubushyuhe” yasubiwemo mu isura nshya igaragaramo abahanzi nka Marina na Deejay Pius bo mu Rwanda, Rosa Ree wo muri Tanzania na A Pass wo mu gihugu cya Uganda.
Deejay Pius yatangaje ko impamvu yakuyemo Bruce Melodie akongeramo Marina n’abandi bahanzi bo mu karere kwari ukugira ngo ayongere uburyohe no kugira ikomeze imenyekane mu Karere.
Pius kandi yakomeje avuga ko kubera ko indirimbo Ubushyuhe yakunzwe ku ruhando mpuzamahanga, ngo byamworohereje kwegera abahanzi nka A Pass na Rosa Ree bayisubiranyemo.
Mu buryo bw’amajwi ‘Ubushyuhe Remix’ yakozwe na Madebeat, amashusho yayo afatwa, anatunganywa na Serge Girishya afatanyije na Sasha Vybz wo muri Uganda.
Ni indirimbo buri muhanzi yaririmbye igitero cye ari mu gihugu avukamo, hahuzwa amajwi n’amashusho, uretse kuri Marina na Deejay Pius bakoreye mu Rwanda.
Kanda hano “Urebe indirimbo ”isubiyemo


