Kigali yabonetsemo abantu 5 banduye Covid-19

ek8_2m6xeam9qka.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 22 Ukwakira 2020 yatangaje ko mu mujyi wa Kigali habonetse abantu 5 banduye icyorezo cya Covid-19 mu bipimo 2051 byafashwe. Abamaze gukira iki cyorezo ni 4803 barimo 5 b’uyu munsi, abakirwaye bo ni 180. Abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri rusange ni 5017 mu bipimo 540,136 byafashwe muri rusange.

Rusizi: Buri rugo rukennye rurasabwa kugira itungo nibura rimwe

itungo_ni_kimwe_mu_bifasha_gukura_umuryango_mu_ngoyi_y_ubukene_bukabije.jpg

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi buvuga ko itungo ari kimwe mu bishobora gufasha abakiri mu bukene cyane kubwigobotoramo, bugasaba buri rugo, cyane cyane mu zikigaragaza ubushobozi buke bw’imibereho kugira nibura itungo rimwe ,rigafatwa neza kugira ngo ribashe kurufasha kwikura kuri iyo ngoyi y’ubukene bukabije. Ni bimwe mu byo Bwiza.com yatangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa […]

RDC: Abantu 9 barimo umusirikare n’abapolisi biciwe mu gitero cy’inyeshyamba

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 21 Ukwakira, abantu icyenda bapfiriye mu mirwano yahuje inyeshyamba za FPIC (Force Patriotique et intégrationniste du Congo) na FARDC, muri Irumu, nko mu birometero 55 mu majyepfo ya Bunia, ku muhanda wa 27. Nk’uko byatangajwe na minisitiri w’intara ushinzwe umutekano, Adjio Gidi, ngo inyubako y’ubuyobozi bwa teritwari ndetse n’ibiro […]

Hakizimana Muhadjili yatsindiye AS Kigali yipima na APR FC

Umukino wa gicuti wahuzaga APR FC na AS Kigali, warangiye amakipe yombi aguye miswi igitego 1-0, Hakizimana Muhadjili atsinda APR FC yahoze akinira. Amakipe yombi yari yahuriye i Shyorongi mu karere ka Rulindo, mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika azitabira mu kwezi gutaha. APR FC yatsindiwe na Mugunga Yves ku munota wa 31, nyuma y’akanya […]

Twagiramungu washidikanyaga ku buzima bwa Perezida Kagame, yisubiyeho

Umunyapolitiki urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, Faustin Twagiramungu wagaragazaga ko ashidikanya ku buzima bwa Perezida Kagame, kuri uyu wa 22 Ukwakira 2020 yisubiyeho. Ni nyuma y’aho muri iyi minsi ibiri ishize, Twagiramungu [wigeze kuba Minisitiri w’Intebe ubu akaba ari mu Bubiligi] yatangazaga ko Umukuru w’u Rwanda amaze imezi atandatu atagaragara mu ruhame. Nka tariki ya 20 […]

Kenya: Abarimo Umukuru w’Igihugu batangiye gushaka icyakuraho umwiryane muri politiki

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, Visi-Perezida we, William Ruto hamwe na Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu, batangije umugambi wa Leta wo gushaka icyahuza abanya-Kenya. Ku wa Gatatu tariki ya 21 Ukwakira ni bwo itsinda ryashyizweho muri Kenya ngo rihuze abanya-Politiki ba kiriya gihugu, ryamuritse Raporo yiswe BBI (The Building Bridges Initiative) yerekana ibikwiye […]

Indirimbo ‘Ubushyuhe’ yasubiwemo, Bruce Melodie ntiyagaragaramo

Indirimbo “Ubushyuhe” yasubiwemo mu isura nshya igaragaramo abahanzi nka Marina na Deejay Pius bo mu Rwanda, Rosa Ree wo muri Tanzania na A Pass wo mu gihugu cya Uganda. Deejay Pius yatangaje ko impamvu yakuyemo Bruce Melodie akongeramo Marina n’abandi bahanzi bo mu karere kwari ukugira ngo ayongere uburyohe no kugira ikomeze imenyekane mu Karere. […]

Cristiano Ronaldo yongeye kugaragaraho Covid-19, ntagihuye na Messi ku wa Gatatu

Cristiano Ronaldo umaze iminsi adakina kubera icyorezo cya Covid-19 aheruka kwandura, yatangaje ko yongeye kwandura icyo cyorezo bigasobanura ko atazagaragara mu mukino wa UEFA Champions league Juventus akinira izahuriramo na FC Barcelona mu cyumweru gitaha. Inkuru y’uko Ronaldo yanduye kiriya cyorezo iri kugarukwaho n’ibitangazamakuru byiganjemo ibyo mu gihugu cya Espagne. Tariki ya 13 Ukwakira ni […]

Minembwe: Haravugwa imirwano ikaze hagati y’Abanyamulenge na Mai-Mai

Imirwano ikaze hagati y’umutwe w’ubwirinzi w’Abanyamulenge n’inyeshyamba za Mai-Mai ikomeje guca ibintu kuva kuwa Kabiri, itariki 20 Ukwakira mu gace ka Kashasha, hafi ya Minembwe muri Teritwari ya Fizi ho muri Kivu y’Amajyepfo. Umuyobozi wa Minembwe, Gadi Mukiza, aravuga ko hamaze gupfa abantu hataramenyekana neza umubare wabo baguye muri iyo mirwano, ndetse abaturage benshi bataye […]

RURA suspend sa décision d’augmenter les tarifs des transports publics

L’Autorité de régulation des services publics du Rwanda (RURA) a annoncé mercredi 21 octobre que la décision controversée d’augmenter les tarifs de transport serait suspendue. Les frais pré-Covid-19 sont ce que les transporteurs factureront aux passagers à compter du vendredi 23 octobre 2020. «Suite à des consultations avec les parties prenantes concernées dirigées par le […]

Byabagamba yasabye ko yaburana icyaha cyo kwiba telefone nk’umusirikare wa RDF

Tom Byabagamba wahoze afite ipeti rya Colonel mu ngabo z’u Rwanda yasabye urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiriro ko icyaha cy’ubujura bwa telefoni aregwa yakiburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare cyane ko na we akiri umusirikare utarirukanwa. Mu rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Umucamanza yatangiye asomera Tom Byabagamba icyaha aregwa cyo kwiba Telefoni ubwo yari mu rukiko rw’Ubujurire rwa Nyarugenge. […]

Perezida Kagame yavuze ku biciro by’ingendo byari byarateje impagarara

Mu muhango wo kwakira indahiro z’Abasenateri 6 bashya mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’ibiciro by’ingendo kimaze iminsi kivugwa yacyumvise aho anemeza ko kigomba gushakirwa umuti ukwiye bitagize uruhande na rumwe kibangamira. Perezida Kagame yavuze ko kubera ko nta ruhande na rumwe rw’igihugu rutahuye n’ingaruka za […]

Rusizi: Abakozi b’Ikigo Nderabuzima cya Giheke baratabaza nyuma y’amezi 4 batazi umushahara

Abaganga n’abandi bakozi bahembwa n’Ikigo Nderabuzima cya Giheke mu Karere ka Rusizi baravuga ko bamaze amezi ane batazi umushara bikaba bikomeje kubagiraho ingaruka z’imibereho, mu gihe ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iki kibazo cyatewe no kuba RSSB yaratinze kwishyura iki kigo. Ni abaganga n’abandi bakozi bakora muri serivisi zitandukanye muri iki kigo nderabuzima giherereye mu Murenge […]

OIF: Catherine Cano wari wungirije Mushikiwabo yeguye ku mirimo ye

Uwari Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Umunyakadakazi, Catherine Cano, yasezeye ku nshingano ze nyuma yo kutumva ibintu kimwe n’abo bakorana kwari gukomeje. Ukugenda kwe kwatangajwe kuri uyu wa gatatu, na Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango. Ubutumwa bwohererejwe abakozi bo ku cyicaro cy’uyu muryango I Paris buvuga ko Mushikiwabo yemeye kwegura kwa […]

Kayonza: Abakozi babiri ba SACCO bakurikiranweho gufatira inguzanyo kuri konti y’umunyamuryango

Abakozi babiri ba Koperative Umurenge SACCO ya Kabarondo mu Karere ka Kayonza bamaze iminsi 6 bafunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bakurikiranweho gufatira inguzanyo kuri konti (compte) y’umuturage, atabizi. Aba ni Umucungamutungo w’iyi SACCO witwa Uzamukunda Philomene ndetse na Nzeyimana Jean de Dieu ushinzwe inguzanyo muri SACCO, batawe muri yombi tariki ya 16 Ukwakira 2020. Aba […]

Perezida Kagame yasabye abasenateri barahiye kuzirikana ibyifuzo by’abaturage

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane yakiriye indahiro z’abasenateri batandatu bashya baheruka kwinjira muri Sena y’u Rwanda, abasaba gukora imirimo yabo bazirikana ibyifuzo by’abaturage. Abasenateri barahiye barimo Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Kanziza Epiphanie, Mugisha Alexis, Mukakarangwa Clotilde, Twahirwa Andre na Uwizeyimana Evode, bashyizwe mu myanya nyuma y’umwaka umwe abandi basenateri batangiye manda. […]

Ange Kagame yishimiye insinzi ya APR

Ingabire Ange Kagame, umukobwa wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yishimiye insinzi ya APR Basketball Club ayikomera amashyi abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter. Mu ijoro ryakeye ni bwo ikipe ya APR BBC yakatishije itike ya 1/2 cy’irangiza muri shampiyona ya BK Basketball National League, nyuma yo gutsinda Espoir BBC amanota 105 kuri 78, ihita […]

Kigali: Buri munsi hamenwa ibiribwa byahaza 1/5 cy’abayituye

Ubuyobozi bwa WASAC ifite mu nshingano gucunga ikomoteri cy’Umujyi wa Kigali giherereye i Nduba mu Karere ka Gasabo buvuga ko mu igereranya bwakoze bwasanze muri Kigali hamenwa toni 200 z’ibiribwa zingana n’ibiryo byahaza 1/5 cy’abatuye uyu mujyi. Kanangire Olivier, umuyobozi ushinzwe igenamigambi ry’isuku n’isukura muri WASAC, yatangarije KT Radio ko muri toni 500 z’imyanda imenwa […]

USA ishobora gusaba amahanga guhagarika inkunga atera HRW, Amnesty na Oxfam

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishobora gusaba amahanga guhagarika burundu inkunga atera imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu; HRW (Human Right Watch) na Amnesty International na Oxfam, urwanya ubukene. Ni nyuma y’aho bivuzwe ko Umunyamabanga wa Leta, Mike Pompeo yashinje iyi miryango kurwanya ubwoko bw’Abayahudi bukomoka muri Israel mu mvugo yitwa ‘Anti-Semitism’ ndetse akaba ari kugerageza uburyo […]

Urwego rw’umutekano rwongeye kuza imbere mu gushimwa n’abaturage, urw’ubuhinzi ruza inyuma

ekxpmdmx0aey3xx.jpg

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruravuga ko mu Ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye (Citizen Report Card-CRC 2020), Urwego rw’umutekano ari rwo rwaje imbere mu mu gushimwa n’abaturage naho urw’ubuhinzi rukaza ku mwanya wa nyuma. Ni ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya, umutekano n’ituze by’Abanyarwanda bije ku isonga mu bushakashatsi bwa Karindwi […]

UCL: Amakipe y’i Madrid yatangiye nabi, Bayern itangirana insinzi ibyibushye

Umunsi wa kabiri w’imikino y’amatsinda ya UEFA Champions league yakomezaga mu ijoro ryakeye, wasize amakipe ya Real Madrid na Atletico Madrid atsinzwe umukino wa mbere, mu gihe amakipe ya Bayern Munich na Manchester City yatangiranye insinzi. Mu ijoro ryakeye hakinwaga imikino yo kuva mu tsinda rya gatanu kugeza mu rya nyuma, mu gihe ku wa […]

Umwamikazi Elizabeth arashaka umukozi w’isuku uzajya ahembwa miliyoni 92 RWF

Umuryango w’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, urifuza umukozi ushinzwe serivisi zirimo isuku uzajya ahembwa amayero 20,000 ku masaha 30 mu cyumweru; bivuze ko mu kwezi yajya ahembwa amayero 80,000. Twifashishije urubuga rwa Currency Converter rutanga amakuru agezweho y’uko ivunjisha aranga ry’amafrihagaze, twasanze amayero 80,000 angana n’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 80 (92,834,400 rwf). Itangazo […]

Burundi: Ababuriye ababo mu bwicanyi bw’i Kibimba babujijwe kwibuka

Mu gihe ku itariki ya 21 Ukwakira buri mwaka mu Burundi hibukwa iyicwa ry’abanyeshuri basaga 100 bo mu bwoko bw’Abatutsi biciwe ku ishuri ryisumbuye rya Kibimba, ryakurikiwe n’iyicwa rya Perezida Merchior Ndadaye, imiryango, inshuti y’aba banyeshuri n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu baravuga ko babujijwe kwibuka ababo ku nshuro ya 27. Bivugwa ko aba banyeshuri bishwe […]

Papa Francis yasabiye ababana bahuje ibitsina kwemerwa n’amategeko

Umushumba wa Kiliziya Gaturika, Papa Francis yatangaje ku mugaragaro ko yumva abashakanye bahuje ibitsina bakwiye kwemerwa imbere y’amategeko, ibintu bishobora kongera impaka ku nyigisho za kiliziya ubusanzwe zitemera ibijyanye no kubana kw’abahuje ibitsina. Ibyatangajwe na Papa, nubwo bitari mu nyigisho ze zemewe, bishoboka gushyira igitutu ku basenyeri gatolika bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere […]

Uko abanyeshuri biga baba ku bigo bazatangira gusubira ku mashuri mu cyumweru gitaha

Kuri uyu wa gatatu, itariki ya 21 Ukwakira, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abanyeshuri biga baba ku bigo mu mashuri amwe yisumbuye, ay’imyuga ndetse n’amashuri yigisha uburezi bazasubira ku mashuri yabo guhera mu cyumweru gitaha. Abanyeshuri bazasubira ku ishuri mu gihe cy’amezi arindwi amashuri amaze afunzwe mu gihugu hose, kubera icyorezo cya Covid-19. Nyuma y’icyemezo […]