Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 21 Ukwakira, abantu icyenda bapfiriye mu mirwano yahuje inyeshyamba za FPIC (Force Patriotique et intégrationniste du Congo) na FARDC, muri Irumu, nko mu birometero 55 mu majyepfo ya Bunia, ku muhanda wa 27.
Nk’uko byatangajwe na minisitiri w’intara ushinzwe umutekano, Adjio Gidi, ngo inyubako y’ubuyobozi bwa teritwari ndetse n’ibiro bya polisi na byo byatwitse n’inyeshyamba. Urujya n’uruza hagati ya Bunia-Komanda-Beni narwo rwahagaritswe umunsi wose.
Mu baguye mu mirwano, harimo umusirikare n’abantu babiri bo mu muryango we ndetse n’abapolisi babiri, mu gihe inyeshyamba enye nazo zishwe. Amakuru agera kuri Radio Okapi avuga ko mu gitondo cyo kuwa Gatatu, ari bwo inyeshyamba zagabye igitero mu murwa mukuru wa Teritwari ya Irumu usibye abapfuye ibyangiritse nabyo ari byinshi.
Umuvugizi w’igisirikare muri iki gice, Lt. Jules Ngongo, avuga ko ingabo za FARDC zoherejwe byihuse guhangana n’izo nyeshyamba kuri ubu ingabo akaba ari zo zigenzura aha hantu.
Yaboneyeho gusaba abaturage kuba maso kandi bagafatanya n’abasirikare kugira ngo abo bantu bitwaje intwaro bashyirwe ahantu hatabashyira mu kaga.
Kuri uyu wa Kane, urujya n’uruza rukaba rwongeye gusubukurwa hagati ya Bunia na Komanda. Abatwara abagenzi bakaba basaba kohereza abasirikari kuri uyu muhanda kugirango bateshe inyeshyamba zikunze kugaragara muri iyi zone.


