Umunyapolitiki urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, Faustin Twagiramungu wagaragazaga ko ashidikanya ku buzima bwa Perezida Kagame, kuri uyu wa 22 Ukwakira 2020 yisubiyeho.
Ni nyuma y’aho muri iyi minsi ibiri ishize, Twagiramungu [wigeze kuba Minisitiri w’Intebe ubu akaba ari mu Bubiligi] yatangazaga ko Umukuru w’u Rwanda amaze imezi atandatu atagaragara mu ruhame.
Nka tariki ya 20 Ukwakira, Twagiramungu yagize ati: “Igihe kirageze ngo Umukuru w’u Rwanda yiyereka rubanda, akabasura, abahumuriza kuko ibivugwa kubuzimabwe biteye kwibaza!” Yongeyeho ko kuba amaze amezi atandatu atagaragara biteye impungenge ku hazaza h’igihugu.
Kuri uyu wa 21 Ukwakira, Twagiramungu yongeye kwandika ati: “Itegeko nshinga, ingingo yaryo 107 igika ya 4 rigira riti: ‘Mu gihe Perezida wa Repubulika atari mu gihugu, arwaye cyangwa adashoboye by’igihe gito gukora imirimo ye, asigarirwaho na Minisitiri w’Intebe. Byagaraye ko yasigariweho na Ministre w’Intebe.”
Ubu butumwa yanditse muri iyi minsi ibiri, yabuvuguruje yifashishije ubundi bugira buti: “Shingiye kuri Twitter nanditse ejo kuri 21.10.2020 mbaza aho Perezida w’u Rwanda yaba ari, ndamushimira kuba yagize ubutwari, akihangana akagaragara mu ruhame, agafata ijambo. […]”
Faustin Twagiramungu yisubiyeho nyuma y’aho Umukuru w’Igihugu yitabiriye ikiganiro cy’amashusho cyateguwe n’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi kuri uyu wa 21 Ukwakira 2020, ndetse akanayobora umuhango wo kwakira indahiro z’Abasenateri bashya kuri uyu wa 22 Ukwakira. Uyu munsi kandi Perezida Kagame yitabiriye Inama yateguwe n’Umuryango mpuzamahanga ushyinzwe uburezi n’umuco (UNESCO) yigaga ku burezi ku Isi.
Mu minsi ishize, Twagiramungu yari yagaragaje ko ashyigikiye Padiri Nahimana Thomas wabikaga Umukuru w’Igihugu; igihe yabaga yagaragaye mu nama cyangwa ibiganiro, akavuga ko ari ibyahimbwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Mu kiganiro Twagiramungu yigeze kugirana na Radio Ijwi ry’Amerika uku kwezi gutangira, na we ntiyemeraga ko ari Perezida Kagame ari we koko waba yaritabiriye inama nk’iya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango RPF Inkotanyi yabaye tariki ya 28 Nzeri 2020. Icyo gihe yabajije umunyamakuru ati: “Ni nde wakubwiye ko ari we wagaragaye?” Icyo gihe yavuze ko icyakuraho izi mpaka ari uko, Umukuru w’Igihugu yajya ahantu nko muri Sitade Amahoro cyangwa iya Kigali, akaramutsa rubanda.

20 Responses
Twagiramungu washidikanyaga ku buzima bwa Perezida Kagame, yisubiyeho
Ariko sinarinziko abantu bakuru bize ndetse bashobora guhinduka nk,’injiji zitize!!Iyo ujya gutangaza ngo umukuru w’igihugu yapfuye koko ukabishimangira wowe nta soni bigutera?Indwara ziragwira!Abaganga bafite akazi kenshi pe!!

Umva muvandi ziriya ningaruka zo gusaza umuntu yanduranyije cyane. Haruwo babajije impamvu yituma munzira nawe ati ese murangaya nduwuhe? Nabariya nabo sibo ahubwo bazingamye muntekerezo.

Twagiramu ntushinzwe Président Paul Kagame!gumana ubugoryi bwawe ngo ni amategeko! Kijye giceceka igisaza cy,inda mbi gusa

nagaruke neze perezedi nakibazo afite perezida wacu nawamusimbura kbx.

Iyo umuntu arimo gupfa agirango n’abandi ni uko.Ngiyo politiki yo mu bushorishori: kwemeza no kwivuguruza.Gusaba uwo wimye(Gusaba FDRL warwanyije kandi yakwiciye).!!!!!!!!Comedians!!!!.

Nguwo Twagiramungu wifuza kuyobora u Rwanda!!! ugirango hari ahandi aguhishe. Ibyo ni bimwe mubigize politiki yiwe
yo mubushorishori.

Bariya bavandimwe icyabafasha vuba aribo Twagiramungu Faustin, na Padiri Nahimana Thomas n’ukubafomatinga byarangira, ukabapudatinga udasize nokuba downloadingamo application zigezweho, kugirango bajyane naho u RWANDA rugeze nako Isi yose.

Ariko uyu musaza azafatwa he? ni nde wibuka uko we n’undi mugore ntavuze birirwaga batuka Perezida HABAYARIMANA? Jye ndibaza nti” Niba Habayarimana yari Dictateur nk’uko yirirwaga abiririmba we muzima agizwe Premier Ministre muri Leta y’ubumwe bw’abanayarwanda ko ataprofofise iyo occasion ngo agorore ibyo yabonaga ko bigoramye agahitamo kwitegera indege? Ajye ashukashuka ibitambambuga bitamuzi n’aho abari bakuru turamuzi bihagije “.ntituribagirwa amasasu n’uturago bitavaga ku mitwe yacu utaretse n’inzara , kurara rwantambi,macinya korera… rwose uyu musaza nasaze neza Politike yo yaramucanze nashake ibindi akora cyangwa arye ayo yakoreye dore ko ngo ari ubwatsi,nareke u Rwanda ruhumeke ituze.

twagiramungu ntimukumve ibyo avuga kuko ashaje nabi biriya babyita ibitabapfu! ese yaje akabivugira mu rwanda niba ari umugabo?

gutukuna bibi