Ese umugambi wa ISIS wo gutsinsura amatorero ya Gikristu izawugeraho?

Sangiza iyi nkuru

Shiraz Maher witandukanyije n’umutwe wiyitirira Leta ya Kisilam, aherutse gutangaza ko uyu mutwe ufite umugambi wo kurimbura amatorero ya Gikristu iyo ava akagera.
isiss
Uyu mugabo witandukanyije na ISIS yabwiye Charsima News ko yahamije ko uyu mutwe ufite intego yo kuzimya amadini ya Gikristu kuko ibyo yigisha ngo bihabanye kure n’ibyo uyu mutwe ushaka.
Hagendewe ku matwara agenga uyu mutwe wa kisilamu, wemera ko ngo idini nyakuri ari Islam ari naho ushingira uvuga ko gahunda yawo ari uguhindura abantu bakibumbira muri iryo dini utabikoze akicwa.
Shiraz Maher ashimangira ko uyu mutwe watangiye kera kandi ko ngo udateze gucika intege, kuko umunsi ku munsi usanga ukarishya amatwara yawo no kwinjiza abarwanyi bashya babashukishije amafaranga n’ibindi bagenda babizeza ndetse ababyanze hcyangwa bagafatwa bitandukanyije nawo bakicwa.
Gusa n’ubwo ngo uyu mutwe ufite imbaraga, ngo usanga imyigishirize yawo iri hasi ugereranyije n’iya gikristu, ibintu bishobora gutuma ukuraho umuyobozi wayo igashyiraho uzajya uvugira Islam ku isi.
Ku rundi ruhande ngo biragoye kuba aba barwanyi barimbura amatorero y’ivugabutumwa bwiza, kuko uko uyu mutwe urushaho kuyivuna ngo n’inako Abakristo barushaho kwamamaza ubutumwa bwiza benshi barimo na bamwe muri aba barwanyi barushaho guhinduka.
Shiraz Maher kugeza ubu akora mu kigo cy’ubushakashatsi cyo mu Bwongereza,The International Centre For Study of Radicalisation at King’s Collage nyuma yo kwitandukanya na ISIS.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *