Nyuma y’igerageza rya Coup d’Etat yo ku wa 13 Gicurasi 2015, yo guhirika ku butegetsi Perezida Nkurunziza w’u Burundi, umwaka urenga wari ushize none kuri ubu inkuru zikomeje gucicikana ko harimo gutegurwa indi.
Amakuru ava mu gisirikare cy’u Burundi, ni uko ubu harimo gukorwa umukwabo bamwe mu basirikare bakekwa bagatabwa muri yombi, nyuma y’uyu mwuka mubi urimo guhwihwiswa ko hari ikipe irimo gutegurwa yo guhirika Nkurunziza.
Uketswe wese atabwa muri yombi, akajyanwa n’urwego rushinzwe iperereza kuvanwamo amakuru y’abari inyuma y’uwo mugambi wo gushaka guhirika perezida.
Ubm magazine, iki kinyamakuru gitangaza ko amakuru cyatohoje muri bamwe mu basirikare b’u Burundi ari uko Gen Prime Niyongabo (chef d’Etat major) na Col Ignace Sibomana ushinzwe iperereza mu gisirikare cy’u Burundi aribo bashobora kuba bari inyuma y’uwo mugambi wo guhirika Nkurunziza.

Gen Niyongabo yongeye gushyirwa mu majwi ubugira kabiri, bamwe mu bafashwe mu bari bateguye coup d’Etat y’umwaka ushize batangaje ko mu kuyitegura bari hamwe na Prime Niyongabo.
Gen Cyrille Ndayirukiye, yabwiye ubushinjacyaha ko we, Gen Prime Niyongabo, Gen Gaciyubwenge na Gen Niyombare bateguranye umugambi wo guhirika Nkurunziza, uyu Prime Niyongabo na Gaciyubwenge baca inyuma basubira ku ruhande rushyigikiye perezida.
Aba bajenerali ngo bakaba barananiwe kumvikana k’uzahita aba perezida mu gihe cy’inzibacyuho nyuma ya coup d’Etat, ko ari cyo cyatumye ipfuba, ubu Prime Niyongabo akaba yongeye gushyira mu majwi ko yaba arimo gutegura indi.
Gen Prime Niyongabo kandi ashyizwe mu majwi mu gihe mugenzi we Gen Niyombare wari uyoboye umugambi wa Coup d’Etat y’umwaka ushize yaruciye ararumira aho ari mu buhungiro, by’umwihariko akaba amaze kubikwa kabiri ko yapfuye ariko bikagaragara ko ari ibihuha, nta gihamya n’imwe ibigaragaza.
Kutumvikana mu gisirikare, ubwicanyi, guhunga no kwicwa kwa bamwe mu banyapolitiki n’abasirikare n’abandi mu nzego zitandukanye byatangiye mu mwaka ushize ubwo Nkurunziza yemeraga kongera kwiyamamaza kuri manda ya 3, abarwanyije icyo gitekerezo bose bakaba barahuye n’ingorane.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


