Abayoboke b’itorero rya White Tail riherereye mu gace ka Southampton muri Leta ya Virginia; imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, basenga bambaye ubusa ngo kuko ari ko Yesu yabambwe ku musaraba ameze.
Ni itegeko ku muyoboke wese usengera muri iri torero ko agera mu rusengero yambaye uko yavutse, agafatanya n’abandi guhimbaza Imana.
Umuyobozi w’iri torero, Pasiteri Allen Parker yasobanuye ko impamvu yasabye abayoboke kujya gusenga bambaye ubusa ari ukubera ko ahanini imyambarire iba ikibazo gikomeye mu yandi matorero. Kwambara ubusa rero ngo ni bwo bwisanzure ku bakirisitu be.
Pasiteri Allen Parker imbere mu rusengero rwe
Mu kiganiro Pasiteri Allen Parker yigeze kugirana na CNN, yasobanuye uburyo bafatira urugero kuri Yesu, ati: “Ubwo Yesu yavukaga, yari yambaye ubusa, ubwo yabambwaga, yari yambaye ubusa ndetse n’igihe azuka avuye mu bapfuye, yasize imyambaro ye ku mva, ubwo yari yambaye ubusa. Niba Imana yaraturemye muri ubwo buryo, ikibazo kiri hehe?”
Pasiteri Allen Parker kandi ashingira ku gitabo cy’Intangiriro muri Bibiliya, ubwo Imana yaremaga Adamu na Eva. Ngo aba bari bambaye ubusa bataracumura ngo barye ku giti Imana yababujije, ari bwo baje kubona ko ubwambure buteye isoni.



4 Responses
Basenga bambaye ubusa kuko ngo na Yesu yabambwe abwambaye
IBYO NABYO … BARI BARATINZE AHUBWO!
Basenga bambaye ubusa kuko ngo na Yesu yabambwe abwambaye
Ndatangaye pe!
Basenga bambaye ubusa kuko ngo na Yesu yabambwe abwambaye
Ndatangaye pe!
Basenga bambaye ubusa kuko ngo na Yesu yabambwe abwambaye
IBYO NABYO … BARI BARATINZE AHUBWO!