Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Uganda yamaze gusuzuma no kwemeza kandidatire z’abakandida bane mu bifuza kuzahatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2021.
Abo bakandida ni Yoweri Museveni wa NRM usanzwe ari perezida, Fred Mwesigye (umukandida wigenga), Henry Tumukunde Kakurugu (umukandida wigenga) na Nancy Kalembe (umukandida wigenga).
Bamwe mu bakandida kandidatire zabo zigisuzumwa harimo Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine wo muri NUP (National Unity Platform).
Bobi wine yari aherutse gutangaza ko imikono yakusanyije mu baturage kugirango yemererwe kwiyamamaza yatwawe n’igipolisi ubwo cyagabaga igitero ku biro bye biherereye ahitwa Kamwokya, ikirego abayobozi bateye utwatsi bavuga ko kidafite ishingiro.
Ni mu gihe ingingo ya 10 (b) y’itegeko rigenga amatora ya perezida rivuga ko abakandida baba bagomba kuba bafite abatora banditse 100 babashyigikiye kuva mu turere tutari munsi ya 98, 2/3 by’uturere twose twa Uganda.
Umuvugizi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Paul Bukenya, kuri iki Cyumweru yavuze ko bakiri gusuzuma abashyigikiye abandi bantu 18 bifuza kuzahatana mu matora nk’uko tubikesha Chimpreports.
Biteganyijwe ko abakandida bose bazaba bemerewe kwiyamamaza bazatorwa ku itariki 2 n’itariki 03 Ugushyingo ku kibuga cya kaminuza ya Kyambogo.
Dore abifuza kuyobora Uganda, abemerewe n’abataremererwa




