Abarundi baturiye umupaka w’u Rwanda barifuza ko umubano wasubira uko wahoze

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu Barundi baturiye umupaka w’u Rwanda barifuza ko umubano w’ibihugu byombi wasubira uko wari umeze mbere ya 2015, ikintu bahuriyeho na benshi muri bagenzi babo b’Abanyarwanda, aho aba baturage bo mu Ntara ya Cibitoke bashima ibiganiro ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi bagiranye mu cyumweru gishize, bagasaba ko inama nk’izi zakomeza kugirango ibintu bisubire mu buryo.

Bamwe muri aba baturage bagiranye ikiganiro n’umunyamakuru w’Ijwi rya Amerika batangaza ikibari ku mutima nyuma y’inama iherutse guhuza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Umwe muri bo ati: “Twe twumvise imishyikirano yabaye, dutangira kumva akanyamuneza twumva ko imipaka igiye gufungurwa hanyuma tukongera kugirana imigenderanire nk’iyo twahoranye kuva na mbere, cyane cyane twebwe twegereye hano ku mupaka tugira ingorane cyane kumva ko Umunyarwanda yaba ahagaze hakurya y’uruzi ntavugane n’Umurundi, duhita twumva wagira ngo ni amacakubiri atagira aho agarukira.”

Uyu yakomeje agira ati: “Twe byaradushimishije twifuza ko bishobotse ibiganiro bikagenda neza nuko bafungura amayira tukongera kugenderanirana, abafite inshuti baraburanye tukongera kuramukanya nk’uko twahoze kera.”

Mugenzi we nawe yagize ati: “Njyewe byaranshimishije cyane kuko nk’ubu turi mu bukene budasanzwe, turahinga utuntu tukabura aho tudushora ngo tuzane amafaranga y’agaciro…cyane cyane nk’abahinga imbuto mu Rwanda hari akarusho kurusha ino mu Burundi ku bintu by’imbuto, manderene, indimu, n’ibindi..byadushimisha rwose twongeye kugirana imigenderanire tukajya dutemberanira nk’uko byahoze.”

Undi yakomeje avuga ko ibihugu byombi iyo bifitanye umubano mwiza bunguka cyane ariko kuri ubu umubano wifashe nabi bahuye n’igihombo gikomeye.

Ati: “Sitwe tuzabona byongeye gucamo bikongera kugenda neza. Byongeye kugenda neza twashima n’Imana. Icyo dusaba abategetsi babiri nuko bajya hamwe bakumvikana bikongera kugenda neza nk’uko byahoze mbere”.

Imibanire mibi hagati y’ibihugu byombi rero ntiyagize ingaruka kuri aba Barundi begereye umupaka gusa kuko yagize n’ingaruka zikomeye ku Rwanda rwoherezaga muri iki gihugu ibicuruzwa bibarirwa muri miliyoni 20$ buri mwaka mbere ya 2015, ariko mu 2016 bikaba byari bigeze kuri miliyoni 12$ gusa.

U Rwanda rwoherezaga mu Burundi ibicuruzwa bijyanye ahanini n’ibikomoka k’ubuhinzi harimo ibirayi,ibishyimbo ibigori, n’amata.

Uwari Minisitiri w’ubucuruzi w’u Rwanda Francois Kanimba mu 2016 akaba yaratangaje ko ibyo u Rwanda rwoherezaga mu Burundi biturutse ku musaruro ukomoka ku nganda muri rusange byagabanutseho 40%.

Minisitiri Kanimba ariko yongeyeho ko kubyo u Rwanda rwakuraga mu Burundi nta gihombo na gito ruzagira ngo kuko rwakuragayo imbuto gusa kandi ngo n’ubundi imbuto zavaga no mu bindi bihugu bikikije u Rwanda nka Uganda ndetse na Tanzania.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *