Nyamagabe: Amaze imyaka 8 ahohoterwa n’umugabo amuziza ko yanduye sida

Sangiza iyi nkuru

Uwitwa Kwizera wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko amaze imyaka umunani akorerwa ihohoterwa n’umugabo we amuziza ko yanduye sida igihe we yari muri gereza afunzwe.

Uyu mugore wemeza ko kugirango yandure ari ibyago byamugwiririye, avuga ko umunsi umwe ubwo yari avuye mu murima yashyize inkono ku iziko ubundi agakaraba, umugore baturanye ufite akabari akamurembuza ngo agende amubwire.

Avuga ko bagiye mu gasantere akamugurira inzoga bagatangira kunywa maze icupa rya kabiri rigeze hagati hakaza umugabo wari ukurikiranye na mucoma afite inyama n’ibitoki bakicarana agatangira gusangira na wa mugore.

Kwizera wabanje kurebera atarya, nawe bamusabye gusangira nabo maze nawe ararya bakomeza no kunywa ariko aza kwibuka ko yasize abana mu rugo ari bo batetse maze arataha.

Ageze mu rugo ibyo kurya bitarashya, yagiye kubona abona wa mugore baturanye amugezeho afite amacupa atatu ya primus batangira kunywa, na wa mugabo basangira mu kabari nawe aba arahageze.

Ubwo ibiryo byarahiye ararura bose barasangira, mu gihe inzoga zitarashira wa muturanyi we asohoka nk’ugiye kwihagarika abafungiranira inyuma aragenda.

Avugana na KTRadio yagize ati: “Noneho nza gukeka, nti wenda yaba agiye kwakira abantu mu by’ubucuruzi bwe, wenda aragaruka. Ndategereza, ndategereza ko azagaruka ndaheba. Maze mbaza wa mugabo, ese uwo mwazanye ko mwari mufitanye gahunda ko udatashye bimeze gute? Wa mugabo ngo ndataha se ikingenza ntucyumva? Uhh ikikugenza iwanjye se ni igiki? Uzi ko ngira umugabo nubwo afunze? Ngo none se njye ndi igicucu nta mugore ngira? Ko numva tugiye gutera amahane, ngiye kuvuza induru. Yaransubije ngo vuza induru noneho abantu nibansanga muri iyi nzu hanakinze gutya, wenda ahari baravuga ko nahizanye.”

Hamaze kuba mu gicuku kandi afite ibitotsi, yabuze uko abigenza abaza uwo mugabo niba afite agakingirizo, amubwira ko agafite, nuko amwemerera kuryamana na we agira ngo arebe ko yamuvira aho.

Uwo mugabo ariko ngo yari yamubeshye, nta gakingirizo yari yitwaje.

Umugabo we yaje gufungurwa muri 2012, biba ngombwa ko bajya kwipimisha kuko hari icyangombwa cy’uko yafunguwe cyagombaga kuba kinariho uko atashye ahagaze mu bijyanye n’ubuzima, aba ari bwo amenya ko uwo mugabo yamwanduje sida.

Avuga ko kuva umugabo we yamenya ko yanduye, amuhohotera mu buryo bwinshi haba mu kumukubita, kumubwira amagambo amukomeretsa, no kutamufasha urugo akaba yararumuhariye wenyine kandi nawe arutahamo.

Ati: “Ubu mu rugo ndi nyamwigendaho buri kimwe cyose. Niba hari ahakeneye kubakwa, umugabo aravuga ngo ibyo ntibindeba birakureba. Hari n’aho agenda akampfobya nkaza nkamubwira nti uzi ko wenda bantumiye mu mahugurwa aya n’aya. Agahita ambwira, ariko ubundi bagutora bashingiye ku ki? Ese ubundi ninde ugutora? Ariko uwanyereka aho utorerwa.”

Nyuma y’iyi myaka amaze abayeho muri ubwo buzima bwo guhohoterwa, Kwizera avuga ko nta kindi yakora usibye gutegereza ko wenda hari igihe umugabo we yazahinduka.

Iki kibazo akaba agisangiye n’abandi benshi babana umwe muri bo yaranduye undi ari muzima kuko bidapfa koroha ko umwe yakumva ingorane mugenzi we yagize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *