Urukiko Rukuru rwa Jinja, muri Uganda, rwakatiye imyaka 50 y’igifungo umugabo wari ukurikiranweho gusambanya no gutera inda umwana we w’umukobwa w’imyaka 14. Uyu mugabo witwa Amuza Kamulya, yemeye icyaha nyuma y’aho umukobwa we n’umugore we bamutanzeho ubuhamya mu rukiko.
Amuza Kamulya ukomoka mu Karere ka Jinja yari yabanje guhakana icyaha ndetse akangisha umukobwa we kuzamwica naramuka atungutse mu rukiko agiye kumushinja.
Ariko, mu kwezi gushize, yahinduye ibitekerezo yemera icyaha nyuma y’aho umukobwa we n’umugore we bahamagajwe n’urukiko ngo batange ubuhamya mu rubanza rwe.
Ubwo yamuhamyaga icyaha ku itariki 13 Ukwakira, Umucamanza, Margaret Mutonyi, yasobanuye ibikorwa bya Amuza nk’ibya kinyamanswa ndetse bya gishitani nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga.
Umucamanza ati: “Inyamanswa yahamijwe icyaha yibye umukobwa we agaciro yigiriraga ndetse igambanira icyizere yamugiriraga. Imyitwarire ye idahwitse, ya gishitani n’ubugome, yamusigiye ikimenyetso kitazigera na rimwe kimuhanagurwa mu mutwe kandi kwangizwa azabana nabyo ubuzima bwose”.
Umucamanza yakomeje avuga ko uyu mugabo wahisemo kwangiza umukobwa we, aho kumurinda, yari akwiriye gukatirwa igihano cyo kwicwa amanitse, ariko kuko yemeye icyaha yamuhaye igihano cyo gufungwa imyaka 50.
Ibimenyetso by’ubushinjacyaha byagaragaje ko iteka Kamulya yajyanaga n’umukobwa we iyo yabaga agiye kuragira amatungo. Yavugaga ko arimo kumurinda abahungu, ahubwo akaba ari we umufatirana akamusambanya.
Mu gufata umwanzuro, Umucamanza Mutonyi ngo yasanze iri hohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abana rimaze gufata intera asanga inkiko zikwiye gutanga ubutumwa bukomeye ku bakora iki cyaha.
Ati: “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana n’abantu ba hafi mu muryango rirakabije kandi risiga ryangije abahohotewe. Muri uru rubanza, imyitwarire yagaragajwe n’uwahamijwe icyaha, ikwiye guhanwa”.
Umucamanza yongeyeho ko niba ashobora gutinyuka gukorera ibi bintu umwana yibyariye adashobora kuzuyaza kubikorera umwana w’abandi.


