Mu kiganiro ubuyobozi bw’intara y’Iburengerazuba bwagiranye n’abaturage, bwabakanguriye kwirinda kujya mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, bakaba baragarutse cyane ku karere ka Ngororero kabonye umutekano bigoranye ko batazakundira uwo ari we wese washaka kuwuhungabanya.
Muri icyo kiganiro cyabaye ku wa 15 Nzeli 2016, Gen Major Alex Kagame, umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Iburengerazuba, mu ijambo yagejeje kuri abo baturage yaburiye uwumva ko yahungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ati: “ nibaza y’uko abo bantu bibeshya cyane, niba hari abantu bazi umutekano ni igihugu cy’u Rwanda n’ababikora ngirango bibeshya igihugu icyo ari cyo, experience y’umutekano turayifite mu Rwanda tuzi icyo uvuze ”.
Guverineri w’iyi Ntara, Caritas Mukandasira nawe yaboneyeho kwibutsa abaturage ko u Rwanda rwabonye umutekano bigoranye, ko uwashaka kuwuhungabanya atakwihanganirwa.
Ati: “ Ndabona hari abo muri iyi ntara bagiye muri ibyo bikorwa bigayitse, muzi rero ko iki gihugu cyacu cyabonye umutekano bigoranye cyane cyane kano karere ka Ngororero, ubwo se murumva twakwemera ko ibyo bintu bigaruka ”.
Mu ngero zatanzwe, n’inzego z’ibanze zagiye zitungwa agatoki ko zigira uburangare mu gukumira ibikorwa byo guhungabanya umutekano, hatangwa urugero rw’abantu bagera kuri 50 bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage, ko ibyo bitemewe ko inzu y’umuturage atari umusigiti w’abasilamu.
Mu bitekerezo byatanzwe, abaturage basengera mu idini rya Islam bagiye bavuga ko bababajwe n’ibirimo kuvugwa ku idini ryabo, ifatwa rya bamwe muri bagenzi babo bagaragayeho ingengabitekerezo y’ubutagondwa, gusa ku bwabo ngo bazafatanya n’izindi nzego za Leta kurwanya ibyo bikorwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


