Mu gihe abaturage batuye mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu bavuga ko perezida Habyarimana Juvenal yabahozaga inyuma y’igihugu cyabo kandi bakirimo, ubu bishimira uburyo Perezida Kagame abitayeho anabageza ku iterambere.
Abatuye mu karere ka Nyamasheke, kamwe mu turere duherereye mu cyahoze ari Cyangugu, bavuga ko imvugo Perezida Habyarimana yakoreshaga “Banyarwanda, banyarwandakazi namwe Banyacyangugu nshuti z’u Rwanda”, yabagaragarizaga urwango abafitiye, ko bitanagarukiraga aho gusa.
Kuba yarabitaga inshuti z’u Rwanda, ngo nta n’iterambere yabagezagaho naho kubasura byo ngo ntibyashobokaga, ariko ubu ngo Perezida Kagame ntiyamara umwaka atabasuye kandi ko iterambere yabagejejeho barishima.
Aganira n’izuba rirashe, umuturage witwa Hakizimana Jean wo muri aka karere yagize ati: “Babonaga nk’aho turi abo hirya y’igihugu, mbese tutari nk’abanyagihugu, kuvuga ngo ‘namwe banyacyangugu’ ni ukuvuga ko babaga badushyize hirya y’abandi, uko Perezida Habyarimana yabivugaga nta terambere koko twabonaga, yadufataga nk’abandi bantu bo mu mahanga”.
Mu gihe bavuga ko Perezida Kagame yababereye umubyeyi mwiza ubakunda kandi uhora abazirikana, ngo icyo bategereje ni amatora yo muri 2017, bakamutora 100%.
Undi muturage yagize ati: “2017 tuzatora 100%, Kagame tumwereke ko yatugiriye akamaro, ko yatandukanye n’abatwitaga inshuti z’u Rwanda”.
Aba baturage bakomeza bashima Perezida Kagame ko bataramwumvana imvugo z’urwango zo guheeza bamwe mu Banyarwanda mu iterambere ry’igihugu, by’umwihariko ko iyo yabasuye bamugezaho ibibazo bafite akabikemura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza,com


