Ni mu irushanwa ryateguwe na AS Kigali ryari rimaze iminsi ribera mu Rwanda ku bufatanye n’umujyi wa Kigali, aho APR Fc yatwaye igikombe isezereye Vita Club yo muri Congo ibifashijwemo na Onesme Twizerimana.

Nyuma yo gukina iminota 90 isanwe y’umukino ntibigire icyo bitanga hakongerwaho indi minota 30 , nibwo rutahizamuzamu Twizerimana Onesme yaboneje umupira mu rushundura rw’izamu rya Vita, APR iba yegukanye igikombe isezereye Vita Club byari bihanganye.
Iminota 45 y’igice cya mbere cy’umukino yarangiye nta kipe irebye mu izamu ry’indi ndetse n’uburyo bwagiye buboneka ku mpande zombi ntibwashoboye gutanga umusaruro.
Ku munota wa 22 muri 30 yari yongeweho nibwo ku burangare bwa ba myugariro ba AS Vita Club, abakinnyi ba APR FC bahererekanyije umupira neza,usanga rutahizamu Twizerimana Onesme ahagaze wenyine acenga ab’inyuma ahita atera ishoti rikomeye umunyezamu ashiduka inshundura zanyeganyeze.
APR FC yahawe igikombe ndetse na sheke ifite agaciro ka miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe AS Vita Club yabaye iya kabiri yahawe miliyoni eshatu.
Uyu mukino wa nyuma wabanjirijwe n’uw’umwanya wa gatatu wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sports warangiye ikipe y’i Nyanza inyagiye iy’Urucaca ibitego bitatu ku busa, igahita yegukana miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu bindi bihembo byatanzwe, umukinnyi mwiza w’irushanwa yabaye Hakizimana Muhadjili, wa APR FC na ho uwatsinze ibitego byinshi aba rutahizamu wa Rayon Sports Camara watsinze ibitego bitanu, aba bombi bahawe ibihumbi 500 buri wese.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


