Burundi: Abana 80.000 Ntibaziga Uyu Mwaka

Sangiza iyi nkuru

Ababyeyi bo mu Burundi bahangayikishijwe n’abana babo batazajya kwiga muri uyu mwaka bitewe n’akajagari katewe ngo no kuvugurura ireme ry’uburezi cyane cyane mu mashuli yisumbuye.
istudent
Ibi byatumye abanyeshuri 80.000 batazajya kwiga uyu mwaka, ibintu byateje impugenge ku babyeyi bakavuga ko abana babo bashobora kuba indaya abandi bakaba ibisambo.
Umubyeyi wo muri zone ya Kanyosha mu mujyi wa Bujumbura, avuga ko iki cyemezo cyo kutiga kw’abo bana gifatwa nawe yasanze uwe arimo bituma agira impungenge ko abana bagiye kubura icyo bakora bakishora mu ngeso mbi.
Yagize ati”Kubera ko muri iki gihe hari ubujura bukabije, mfite impungenge ko abahungu batazajya kwiga bazabwishoramo bitwaje intwaro.
Urugaga mpuzamashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’abana FENADEB narwo rutewe impungenge n’abo bana aho ruvuga ko igihe abo bana bamaze umwaka ntacyo bakora bizabagiraho ingaruka zirimo gutwara inda ku bakobwa batarageza imyaka y’ubukure.
Ababyeyi bakomeza basaba ko Leta y’u Burundi yagira icyo ikora mu maguru mashya, ndetse bakanatakambira by’umwihariko Perezida Nkurunziza ngo abafashe.
Radiyoyacuvoa.com dukesha iyi nkuru, itangaza ko uyoboye FENADEB asaba ko hakorwa umushinga uzafasha abo bana mu gihe bagiye gutegereza umwaka wose bicaye bityo bikabafasha kwikura mu bwigunge, gusa ku rundi ruhande leta ivuga ko irimo kubaka amashuli azigirwamo imyuga ku ubishatse.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *