Mu mateka habayeho ingero z’abasore cyangwa abantu bakiri bato mu myaka batoranyirijwe kuba abapapa, mu gihe benshi muri twe bibaza ko izi nshingano ziba zigenewe umuntu ukuze bihagije w’intararibonye. Ariko hari ingero z’abasore bagiye bahabwa izi nshingano zo kuba Papa ari ingimbi nk’uko tugiye kubirebera hamwe nk’uko tubikesha Wikipedia.
Dore abantu bane batorewe kuba ba papa ari insoresore
Papa Benedigito wa 9 (IX)
Papa Benedigito wa IX yabaye Papa inshuro eshatu hagati y’imyaka 1032 na 1048.
Ibintu byatumye aba papa byafatwaga nk’ibidasanzwe, kuko yakiriye uyu mwanya akoresheje ruswa. Se yahaye ruswa abakozi b’Ubwami bugari bw’Abaroma kugira ngo bemerere umuhungu we kuyobora kiliziya. Yahawe kuba Papa afite imyaka 11 na 20. Yanditse ko ari Papa wenyine wagize uwo mwanya inshuro eshatu. Umurage we nka Papa ntiwarangiye neza, kuko bivugwa ko yagurishije ubupapa ku wamusimbuye.
Benedigito wa IX wavukiye i Lazio ahagana mu 1012, yapfiriye i Grottaferrata hagati y’itariki 18 Nzeri 1055 na tariki 9 Mutarama 1056, yabaye Papa inshuro eshatu: kuva ku ya 21 Ukwakira 1032 kugeza ku ya 1044, kuva ku ya 10 Werurwe 1045 kugeza ku ya 1 Gicurasi 1045 no kuva ku ya 8 Ugushyingo 1047 kugeza ku ya 16 Nyakanga 1048.
Papa Yohani wa 12 (XII)
Papa Yohani XII yavutse hagati yo mu 930/937 apfa ku itariki 14 Gicurasi 964. Yavutse yitwa Octavian, akaba yari umwepiskopi wa Roma aza kuba Papa ku myaka 18 y’amavuko kuva ku ya 16 Ukuboza 955 kugeza apfuye mu 964. Yari afitanye isano n’umuryango ukomeye w’Abaroma witwa Tusculum wayoboye politiki y’abapapa mu gihe kirenga igice cy’ikinyejana. Yabaye papa mu myaka ye y’ubugimbi cyangwa mu ntangiriro z’imyaka makumyabiri. Mu 960, yagonganye na Lombard mu majyepfo.
Kubera ko atabashaga kuyobora Roma mu buryo bworoshye, yasabye ubufasha Umwami Otto wa I w’u Budage maze amwambika ikamba ry’umwami. Ubupapa bwa Jean XII ntabwo bwamamaye cyane kubera kuvugwaho amahano ndetse n’imiyoborere mibi. Bidatinze yagiranye ibibazo na Otto baratandukana, ariko apfa mbere yuko Otto ashyira mu bikorwa umugambi we wo kumukuraho.
Papa Yohani wa 11 (XI)
Papa Yohani wa XI wabaye Papa afite imyaka 20. Yategetse kuva muri 931 kugeza apfuye muri 935. Ntawe uzi neza se wa Yohani XI, abagabo babiri bavuze ko ari bo bamubyaye, mu gihe nyina yafatwaga nk’igikomerezwa cyane i Roma.
Papa Geregwari wa 5 (V)
Papa Geregwari wavutse muri 973 yatangiye gukorera mu itorero nk’umupadiri akiri muto na mbere yo kuba papa. Yafashe umwambaro w’ubupapa mu mwaka wa 996, ategeka kugeza apfuye. Yari afite imyaka 23 igihe yakiraga izina rya Papa. Kimwe na benshi mu bamubanjirije, na we yakomokaga mu muryango wa cyami w’abapapa, ibintu bishobora gusobanura impamvu yabaye papa akiri muto.
Umwanzuro
Ubupapa, nubwo ari umwuga w’icyubahiro kandi wiyubashye, wagiye urangwamo ruswa n’icyenewabo, ukuri kukaba kugaragarira mu kubaho kw’aba papa bato bato babayeho mu mateka.



2 Responses
Menya abantu bagizwe abapapa ari bato mu myaka kurusha abandi mu mateka
Amahano yabo bapapa bakiri bato niyo mpamvu babikosoye hakiri kare bakaba basigaye batora abasaza
Menya abantu bagizwe abapapa ari bato mu myaka kurusha abandi mu mateka
Amahano yabo bapapa bakiri bato niyo mpamvu babikosoye hakiri kare bakaba basigaye batora abasaza