Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu iratangza ko yafashe ingamba zitandukaye zo kurwanya magendu muri aka karere ndetse n’ibindi byaha bihagaragara birimo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge nk’urumogi, kanyanga, magendu y’ibicuruzwa bitandukanye ndetse n’abantu bava cyangwa bajya mu Rwanda no mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo nta byangombwa bafite.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu Senior Superintendent of Police (SSP) Callixte Kalisa yagize ati:” Muri rusange umutekano muri aka karere wifashe neza, abaturage bakora imirimo yabo neza bisanzuye, ku buryo nta muntu wikanga ko yahohoterwa, ariko kandi ntihabuze ibyaha bimwe na bimwe bigenda bigaragara ku buryo twafashe ingamba zo kubikumira”.
Atanga ishusho y’uko ibiyobyabwenge byifashe mu mezi atandatu ashize y’uyu mwaka, SSP Kalisa yavuze ko hakozwe dosiye 75 z’abantu bose hamwe 101 bafatanywe ibiyobyabwenge harimo urubyiruko 59. Ibiyobyabwenge byafashwe muri iki gihe cyavuzwe hejuru bikaba ari ibiro 615 by’urumogi, litiro 45 za kanyanga n’ibiro 6,5 bya mayirungi.
Magendu yo yafashwe mu mezi atandatu ashize ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 43 n’ibihumbi Magana arindwi mirongo itatu; ikaba igizwe n’ibitenge, salsa, imyenda ya caguwa, inzoga za Likeri (Liquor), umuceri n’ibindi.. ibi bikorwa bya magendu byafatiwemo abantu 780.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu yakomeje avuga ati:” Iyi magendu ndetse n’ibi biyobyabwenge biterwa ahanini n’imiterere y’imipaka muri aka gace, ku buryo byorohera abifuza gukora ibi bikowa, ariko kandi natwe twakajije ingamba zo kubikumira no kubirwanya”.
SSP Callixte Kalisa yavuze ko mu ngamba zo kurwanya inyobwa, icuruzwa ndetse n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge muri aka karere ka Rubavu zafashwe, harimo kongera ingufu mu mikoranire myiza ya Polisi , abaturage, izindi nzego z’umutekano, ndetse n’inzego z’ibanze, hahererekanywa amakuru kugira ngo habeho gukumira ibyaha.
SSP Kalisa yakomeje agira ati:” Ubu dufite abapolisi hirya no hino ku mipaka no mu nzira zindi zisanzwe ndetse dukorana n’abaturage ku buryo uku guhererekanya amakuru bidufasha cyane gukumira no kurwanya ibyaha”.
Mu bindi bakora muri gahunda yo gukumira ibyaha, harimo gukora amarondo ya buri gihe ku bufatanye bw’inzego zose n’abaturage, kumenya ahashobora gukorerwa ibyaha hakiri kare ndetse no gukora ibikorwa bitandukanye bigamije gusaka no gufata abagizi ba nabi n’abandi banyabyaha batandukanye. Harimo kandi kuba begera abaturage, abatwara ibinyabiziga bibumbiye mu mashyirahamwe atandukanye atwara abagenzi ndetse n’abandi bakaganira mu nama zitandukanye bakumva ibibazo byabo, bakabikemura ndetse bakanabakangurira nabo ubwabo kugira uruhare mu kwicungira umutekano.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu mu butumwa bwe, yashimiye ubufatanye bw’inzego zose n’abaturage mu kwicungira umutekano ariko kandi asaba buri wese gukomeza kuba ijisho ry’umuturanyi kugira ngo umutekano ukomeze gusigasirwa.
Yasabye by’umwihariko urubyiruko cyane cyane urwo mu mashuri kureka kwishora mu biyobyabwenge kuko nta byiza rwageraho kandi aribo mizero y’ejo hazaza h’igihugu cyacu. Yagize ati:”Nta muntu wageze ku gikorwa cy’ubutwari runaka ndetse akabishimirwa kubera gukoresha ibiyobyabwenge. Kugira ngo iterambere rigerweho ni uko mbere na mbere habaho umutekano. Ntiwatera imbere rero mu gihe udatekereza neza. Murasabwa rero rubyiruko kwamagana ibiyobyabwenge ndetse n’uwanze kubireka mukitandukanya nawe mukajya muduha amakuru kugira ngo twiyubakire igihugu.”
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu bukaba busaba abaturage gukomeza gufatanya kwicungira umutekano ndetse bukabizeza kubaba hafi ndetse mu gihe habayeho kuba babagezaho amakuru bakaba baterefona kuri nimero zikurikira; 112, 0788311118, 0788311149, 0788311726 na 0788311696.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


