Inzego z’umutekano i Kampala zataye muri yombi abantu 30 bakekwaho kuba bari biteguye guhungabanya igikorwa cyo gutangaza kandidatire zemewe z’abakandida bifuza guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu kiza kubera kuri uyu wa Mbere ahitwa Kyambogo.
Umuvugizi wungirije w’igipolisi i Kampala, Luke Owoyesigyire, yatangaje ko itabwa muri yombi ryakurikiranye n’amakuru yabagezeho avuga koiri tsinda ry’abantu rizwi ku izina rya Magic-17 uteganya guhagarika ibikorwa by’uyu munsi binyuranyije n’amabwiriza yatanzwe mbere na polisi na komisiyo y’amatora. Bafatiwe mu bice bya Kawempe, Makindye na Mutungo.
Owoyesigyire avuga ko abakekwa bafatanywe ibikoresho birimo amapine y’imodoka, lisansi iri mu majerikani n’ingoma, amacupa, imipanga n’ibindi. Avuga ko aba bakekwa bayoboye abapolisi aho bari babitse ibi bintu ubwo bahatwaga ibibazo.

Ikinyamakuru The Independent dukesha iyi nkuru kiravuga ko iperereza ry’ibanze ryerekanye ko benshi mu bakekwa ari abayoboke b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi (NUP) riyobowe na Robert Kyagulanyi Sentamu.
Owoyesigyire yagize ati: “Kugeza ubu, turacyakora iperereza kuri ibyo byose, uruhande bariho muri politiki, ariko icyo tuzi ni uko iri tsinda ryitwa Magic-17”.
Mbere yaho, Umukuru w’Igipolisi, Martin Okoth Ochola, yari yihanangirije abanyapolitiki abasaba kwirinda gukangurira abayoboke babo kujya mu myigaragambyo iyo ari yo yose.
Ati: “Dufite gahunda yo gusubiza mu buryo bunoze mu gihe cy’ibyaha by’urugomo bishobora kuba birimo gukoresha ibyuka biryana mu maso mu gutatanya iyo mitwe y’abagizi ba nabi no guta muri yombi ababiri inyuma.


