Hirya no hino mu gihugu guhera ku itariki 01 kugeza ku ya 10 Ugushyingo hateganyijwe imvura nyinshi nk’uko byategujwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda).
Ibi Meteo Rwanda yabitangaje mu itangazo yasohoye ku wa 31 Ukwakira, ivuga ko iyi mvura izagwa hirya no hino mu gihugu, ariko hateganyijwe ko Intara y’Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Amajyepfo, arizo zizabona imvura nyinshi cyane.
Iyi mvura nyinshi izaturuka ku kuba mu karere u Rwanda ruherereyemo hagaragara isangano ry’umuyaga ndetse n’ubuhehere bw’umwuka buturuka mu Nyanja y’Abahinde, bwiyongereyeho gato ugereranyije n’uko byari bimeze mu minsi ishize.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe kikaba kivuga ko mu kwezi k’Ugushyingo 2020, mu Rwanda hateganyijwe kuzagwa imvura iri hagati ya milimetero 60 na 160.
Imvura nyinshi iteganyijwe iri hagati ya milimetero 140 na 160 mu Karere ka Musanze, mu Majyaruguru y’Akarere ka Gakenke n’igice gito cy’amajyarurugu y’Akarere ka Ngororero na Muhanga.


