Iain Bonomy, umucamanza uzaburanisha urubanza rwa Félicien Kabuga, yategetse gukorera ibizamini byo kwa muganga uregwa, ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uherutse koherezwa gufungirwa by’igihe gito i La Haye akuwe mu Bufaransa aho yafatiwe.
Ubundi Kabuga yagombaga koherezwa i Arusha ku cyicaro cy’urukiko rugomba kumuburanisha ariko asaba kuba ajyanywe mu Buholandi ku mpamvu z’uburwayi.
Mu iteka rye aherutse gutangariza i Arusha, umucamanza Bonomy yavuze ko yafashe iki cyemezo nyuma yo gusuzuma ko, hashingiwe ku ngingo ya 84 (A) y’Amategeko agenga imikorere n’ibimenyetso, urugereko rw’iremezo rushobora gufata icyemezo ubwarwo cyangwa bisabwe n’umuburanyi gutegeka ibizamini by’indwara zo mu mutwe, cyangwa imitekerereze y’uregwa.
Nk’umucamanza uzaburanisha urubanza, Bonomy yavuze ko urebye ababuranyi ndetse n’ibyo umwanditsi w’urukiko, Abobacarr Tambadou, yatanze mbere yo gushyigikira iyimurwa rya Kabuga ku ishami rya La Haye aho kuba Arusha kubera impungenge z’ubuvuzi, bikwiye ko “dutegeka ibizamini bya muganga cyangwa gusuzuma Kabuga.”
Iyi nkuru dukesha Daily News ikomeza ivuga ko ibi bizamini bigomba gukorwa n’umuganga w’urukiko n’abandi babifitiye ububasha bagatanga raporo izifashishwa mu koroshya kugaragara bwa mbere mu rukiko kw’uregwa.
Urukiko kandi ruvuga ko umuganga warwo azajya atanga inama ku ntambwe zigomba guterwa ku bijyanye n’ubuzima bwa Kabuga hanategurwa uko azoherezwa i Arusha kuba ari ho afungirwa.
Félicien Kabuga yafatiwe mu Bufaransa ku itariki 16 Gicurasi 2020, urukiko rwo mu Bufaransa rwemeza ko agomba koherezwa i Arusha ku itariki 30 Nzeri 2020, habaho kujurira ariko ku itariki 21 Ukwakira 2020, umucamanza yanzura ko akwiye koherezwa i Arusha ariko agomba kubanza koherezwa mu Buholandi kubera impamvu z’ubuzima bwe, aho yagejejwe ku itariki 26 Ukwakira 2020.


