Abanyeshuri n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bo mu Karere ka Huye bari banyotewe no kubona leta y’u Rwanda isubukura amasomo, bemeza ko hafashwe ingamba zihagije, bakaba bafite intego yo guharanira ko amasomo akomeza, nta nkomyi y’icyorezo cya Covid-19.
Abo mu bigo by’amashuri bibiri biri muri aka Karere; GSO Butare (Indatwa n’Inkesha) na ENDP karubanda ni bo babitangarije Bwiza.com kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2020, ubwo amasomo yari yarasubitswe muri Werurwe 2020 yongeraga gutangira.
Abanyeshuri bo muri GSO Butare biteguye gukomeza amasomo, banubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Yambabariye Julias wiga mu ishuri ryisumbuye rya GSO Indatwa n’Inkesha yagize ati: ” Igihe twari tumaze mu rugo twakurikiraga ziriya nyigisho zica kuri radiyo na televisiyo, n’abarimu hari urubuga duhuriraho badufashaga bakaduha imyitozo. Hano buri muntu yicara ku ntebe ye kugira ngo hazemo ya ntera ya metero kugira ngo dukomeze twubahirize amabwiriza neza. N’aho turara dusigamo intera gusa biraza kutugoraho gake ariko buhoro buhora tuzagenda tumenyera.”
Mwizimana Joselyne yavuze ko yababajwe cyane no kumva amashuri amasomo asubitswe bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Ati: “Kumva nyine ko Koronavirusi yaje, ntitwari tuzi ibyo ari byo. Twabyumvaga turi ku ishuri nyuma rero twumvako tugiye gutaha. Tugeze mu rugo tubonye ukuntu ingamba zikaze tugira agahinda twibaza uko tuzasubira mu masomo, tubona ari bintu bigoye cyane.”
Mwizimana yakomeje avuga ko we na bagenzi be bishimye cyane, nyuma yo kubona amashuri yongeye gufungurwa, bagakomeza amasomo. Ati: ” Inkuru yo kugaruka ku ishuri bayitubwira twarishimye cyane kuko twumvaga ko tugiye gukomeza amasomo. Ntabwo hano dufite ubwoba cyane bw’icyorezo kuko hari ingamba twahasanze zo kwirinda, baduhaye udupfukamunwa hano mu kigo, aho turara naho ibitanda bigiye bitandukanye.”
Padiri Charles Hakizimana, Umuyobozi wa GSO Indatwa n’Inkesha yavuze byinshi byakozwe bizabafasha kwirinda iki cyorezo, mu gihe amasomo akomeje. Ati: “Hari ibyakozwe bijyanye no kwitegura abanyeshuri. Twubatse ubukarabiro, tugura ibipimisho by’umuriro, tugura imiti itandukanye, dushyiraho ingamba zo kwicara mu ishuri badatsitse, dushyiraho amabwiriza hirya no hino mu kigo kugira ngo ajye abibutsa, hanyuma ariko dushyiraho n’abakoranabushake bajye batwibukiriza abana, ikindi dushyiramo intera naho abana barara, kugira ngo dukumire.”
Padiri Charles Hakizimana uyoboye GSO Butare
Hubatswe ubukarabiro kugira ngo abanyeshuri n’abarezi bajye bakaraba intoki nka bumwe mu buryo bwo kwirinda Covid-19
Padiri Hakizimana yavuze ko ku barezi, bafite umukoro uhoraho wo gutuma amasomo akomeza, ntakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.
Sr Nyirahuku Philomene uyoboye ishuri rya ENDP Karubanda na we yavuze ko bubahirije amabwiriza yatanzwe na leta yo kwirinda iki cyorezo, by’umwihariko mu banyeshuri bongeye gusubira mu masomo. Ati: “Twashyizeho ubukarabiro hano mu kigo ucyinjira, dushyiraho n’ingamba zanditse, dushyiraho uburyo uwinjira mu kigo uko agomba kwitwara. Abana bakigera hano bakaraba intoki, tukabapima umuriro ndetse tukanapuriza umuti ku bikapu byabo.”
Sr Nyirahuku yakomeje ati: “Icyanshimishije ni uko natwe abakuru hari abana badukebura ngo agapfukamunwa ntimukambaye neza. Hano dufite abana 252 ahokugira 600, mu ishuri buri mwana agira sanitizer ye, hanyuma umwarimu akagira ingwa ze akoresha, n’abanyeshuri buri gihande kikagira ingwa gikoresha mbere yo kuyihererekanya bakabanza bagakaraba n’umuti.”
Sr Nyirahuku avuga ko buri munyeshyuri afite umuti wica udukoko (sanitizer)
Nk’uko ingengabihe nshya ya Minisiteri y’Uburezi ibigaragaza, amasomo yatangiye kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2020 azarangira tariki ya 2 Mata 2021 ubwo igihembwe cya kabiri kizaba gifunze, bikazatwara ibyumweru 22 birimo 4 bibanza bizabamo isubiramo ry’ibyo abanyeshuri bize mu gihembwe cya mbere ndetse n’amasuzuma, ibindi 18 bazabyigamo amasomo y’igihembwe cya kabiri.

Abanyeshuri bahana intera ihagije


