Umwe mu mipaka uhuza u Rwanda na RDC wafunguwe

Sangiza iyi nkuru

Ibihugu by’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, byafashe icyemezo cyo kongera gufungura umupaka uhuza imijyi ya Gisenyi na Goma, ariko hubahirijwe ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Icyemezo cyo kongera gufungura uriya mupaka cyafashwe ku wa Mbere tariki ya 2 Ugushyingo, mu nama yabereye i Goma ihuje intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni inama yayobowe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Carly Nzanzu Kasivita na mugenzi we w’Intara y’Iburengerazuba mu Rwanda, Munyentwari Alphonse.

Itangazo ry’imyanzuro y’iriya nama ryashyikirijwe itangazamakuru, rigaragaza ko impande zombi zafashe imyanzuro irimo:

– Korohereza urujya n’uruza rw’abanyeshuri, abarimu n’abaganga bo mu bihugu byombi.

-Gukangurira abaturage babo kwirinda kwambukira mu nzira zitemewe kandi bagashishikarizwa kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Pasiporo na laissez-passer ni byo byonyine byemewe nk’ibyangombwa by’inzira ku mupaka w’ibihugu byombi, mu gihe cy’icyorezo cya covid-19.

– Intumwa z’ibihugu byombi zemeje urujya n’uruza rw’abarwayi bava mu bihugu byombi.

– Abakora ubucuruzi buciriritse ariko bibumbiye mu mashyirahamwe yemewe ni bo bonyine bemerewe kwambuka umupaka muto uhuza ibihugu byombi, cyo kimwe n’ibinyabiziga biremereye.

– Kwambuka umupaka bizakorwa hubahirijwe ingamba zikomeye zo kugenzura ubuzima.

– Impande zombi zemeye korohereza urujya n’uruza rw’abaturage hagati y’intara zombi, hibandwa kuri Serivisi z’ibanze.

Hanashyizweho urwego rwo guhanahana amakuru kuri covid-19 hagati y’ibihugu byombi, uhereye ejo ku wa Mbere.

Umupaka wa Goma w’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo uhuza Goma na Gisenyi ufunguwe, nyuma y’uko abaturage bari basaba ko ufungurwa bagasubukura ibikorwa byabo, nyuma y’amezi arindwi ufunze kubera icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe abatari bake.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Umwe mu mipaka uhuza u Rwanda na RDC wafunguwe
    Ni bwiza inzara nayo ni mbi kwirinda ni ingenzi Africa oye Imana ni nziza

  2. Umwe mu mipaka uhuza u Rwanda na RDC wafunguwe
    Ni bwiza inzara nayo ni mbi kwirinda ni ingenzi Africa oye Imana ni nziza

  3. Umwe mu mipaka uhuza u Rwanda na RDC wafunguwe
    Turabyishimiye arko abayobozi bongere batuvuganire twe twambuka dikoresheje irangamuntu baduhoye iki? Kotwari dutunzwe noguhahira congo

  4. Umwe mu mipaka uhuza u Rwanda na RDC wafunguwe
    Turabyishimiye arko abayobozi bongere batuvuganire twe twambuka dikoresheje irangamuntu baduhoye iki? Kotwari dutunzwe noguhahira congo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *