Rooney yagereranyijwe n’imbwa ishaje nyuma y’uko Man Utd itsindwa na Watford

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu wa Machester United Wayne Rooney yagereranyijwe n’imbwa ishaje yurira igikuta ikagwa, nyuma yo gutsindwa na Watford ibitego 3-1 kuri icyi Cyumweru.
roo
Ibi byagarutsweho n’abafana ba Man U mu butumwa banyujije ku rubuga rwa Twitter aho bibasiye uyu mugabo ko ntacyo akora nka Capiteni w’iyi kipe ngo itange umusaruro mu maguru mashya.
Uwiyita Copa 90 kuri Twetter yagize ati” kubona Rooney akina, ni nko kubona imbwa yawe ishaje yurira urukuta igahanuka mu gihe ubundi butumwa bwagiraga buti” Rooney uracyari umukinnyi wa Man U cyangwa? Uzogoshe n’uwo musatsi wawe ntacyo ukimaze.”
The Mirror yatangaje iyi nkuru ivuga ko Wayne Rooney wibasiwe n’abafana cyane, yakomeje kwandagazwa abwirwa ko umukino we w’uyu munsi ntaho utaniye n’umuheha wakubise ingamiya ikavunika.
Aha ngo bari bashatse kuvuga ko Watfort atari ikipe yari ikwiye guhangara Man U ifite Zilatan, Rooney ubwe ndetse na Pogba dore ko hari hashize igihe kinini iyi kipe itaratsinda Man Utd.
Man U itsinzwe iyi mvura y’ibitego nyuma yo kugura Pogba wari wizeweho gutangirana amaraso mashya,ariko nawe abakunzi b’iyi kipe ntibatinya guhwihwisa ko akayabo ka miliyoni yaguzwe zapfuye ubusa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *