Aborozi bo mu murenge wa Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba baratabaza Leta, nyuma y’uko kubona ibiryo by’inka bibagoye bituma umukamo utuba.

Abaturage bo muri uyu murenge bavuga ko bahisemo korora kijyambere ariko bakagira imbogamizi ko bajya gushaka ibiryo by’inka mu karere ka Rwamagana cyangwa i Kigali bibahenze.
Ibyo bituma batakambira ubuyobozi basaba ko babafasha kubaka uruganda ruzajya rubafasha gutunganya ibiryo by’amatungo dore ko ngo hari ubutaka burenga hegitari 50 bwahariwe inganda.
Aba borozi bakomeza bavuga ko iyo bagiye kugura ibiryo by’inka byongera umukamo, ikilo kimwe kiba kigura hagati ya 200-240,kigagera i Nyagatare gihagaze 280 kandi inka imwe ikamwa hagati ya litiro 2-3 ku munsi.
Ibi ngo usanga bibahenze kuko litiro 1 y’amata igura amafaranga 170 ugasanga bibahombya kuko ibyo baba bashoye biba ari byinshi kuruta ibyo binjiza bityo bakabona icyo gihombo cyavaho babonye urwo ruganda rutunganya ibiryo by’inka.
Aba borozi bagejeje icyo kibazo kuri Vice Presidente w’inteko ishingamategeko, Uwimanimpaye Jeanne d’arc, ubwo yasuraga Akarere ka Nyagatare, tariki ya 14 Nzeli 2016. Bamusabye ko yabakorera ubuvugizi bakegerezwa urwo ruganda.
Yabibukije ko ariko kubaka inganda atari inshingano ya Leta. Yabasabye kwishyirahamwe bakishakamo igisubizo,Leta ikabunganira aho bananiriwe.
Akarere ka Nyagatare kihariye 40% by’inka ziri mu Rwanda. Mu gihe cy’imvura umukamo ugurwa n’uruganda Inyange ugera kuri litiro ibihumbi 50.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


