Umusore witwa Munezero Yves w’imyaka 19 y’amavuko bikekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe, yinjiye mu kigo cy’amashuri cya G.S Bihinga mu Karere ka Gatsibo, akomeretsa umwarimu, abanyeshuri na bo bamwahuka bahorera mwarimu wabo.
Byabaye ejo ku wa Kane tariki ya 5 Ugushyingo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdoun Twizeyimana, yavuze ko mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 05 Ugushyingo, Munezero yinjiye mu kigo cya GS Bihinga abaririza umuyobozi w’ikigo.
Ngo mwarimu witwa Bayingana André yamubajije icyo ashakira umuyobozi w’ikigo, undi amusubiza ko ashaka ko amuha ishuri akiga. Mwarimu ngo yamubwiye ko umuyobozi adahari yaza kugaruka kumureba saa munani z’amanywa.
Aganira na Kigali Today yagize ati: “Yamubajije umwaka yigamo undi amusubiza ko ari umwaka wa gatandatu w’ayisumbuye. Mwarimu yamusabye kuza kugaruka saa munani kuko umuyobozi w’ikigo ari bwo ari bube ahari”.
CIP Twizeyimana yavuze ko Munezero yahise ataha, saa munani zigeze agaruka mu kigo ariko noneho abaza umwarimu wamwakiriye mbere.
Ngo akibona mwarimu Bayingana yahise amukubita mu mutwe igiti yari afite mu ntoki aramukomeretsa, abanyeshuri na bo bafata Munezero baramukubita bahorera mwarimu.
Abandi barimu ngo bahosheje intambara bajyana Munezero Yves ndetse na mwarimu Bayingana André ku Kigo Nderabuzima cya Kabarore kugira ngo bavurwe.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko mwarimu na Munezero bose bavuwe bagataha, ariko ngo Polisi ikaba irimo gukorana na RIB kugira ngo Munezero Yves ajyanwe kwa muganga i Ndera , kuko ngo bisanzwe bizwi ko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.



2 Responses
Gatsibo: Umusore yakubiswe n’abanyeshuri bahorera mwarimu wabo yari akomerekeje
Uwo Yves nakurikirannwe byimbitse hamenyekane impamvu yakubise mwarimu kk birashoboka ko uwo mwarimu abifitemo uruhare cg akaba arwaye mumutwe nkuko babivuga
Gatsibo: Umusore yakubiswe n’abanyeshuri bahorera mwarimu wabo yari akomerekeje
Uwo Yves nakurikirannwe byimbitse hamenyekane impamvu yakubise mwarimu kk birashoboka ko uwo mwarimu abifitemo uruhare cg akaba arwaye mumutwe nkuko babivuga