Abana batatu umwe yari mu kigero cy’imyaka umunani undi itanu bo mu Murenge wa Muko Akagari ka Kivugiza kuwa 5 Ugushyingo 2020 bahitanwe n’imyumbati bagiye gucukura nyuma yuko nyina wabo yari yabahaye ihiye nyuma bakamuca muri humye bagasubira mu murima gucukura imibisi babiri bahita bapfa undi umwe ajyanwa kwa muganga atarapfa. Aba bana bose barererwa kwa nyirakuru uko ari batatu babiri baravukana naho undi ni uwo kwa nyina wabo bariye imyumbati bayigaburiwe na nyina wabo uturanye na nyirakuru nyuma bamuca murihumye bajya mu murima gucukura iyo guhekenya ibintu ababyeyi batari bamenye bakabanza gukeka ko uwo nyina wabo ariwe wabaroze. Babiri bahise bapfa undi umwe ajyanwa kibitaro bikuru bya Ruhengeli nyuma agaruye akenge niwe wababwiye ko basubiye inyuma bakajya gucukura imyumbati. Aya makuru Kandi yahamijwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kamanzi Axel avuga ko aribyo koko aba bana bapfuye barererwaga kwa nyirakuru. Kamanzi ati ” Nibyo Koko aba bana barererwaga kwa nyirakuru bose bagaburiwe imyumbati na nyina wabo babanza gukeka ko yabaroze ariko nyuma biza kugaragara ko bamuciye inyuma bakajya gucukura imibisi Kandi ko ariyo yabishe.” Amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko na nyina w’aba bana yaba yajyanwe ku bitaro ndetse ko na nyirakuru yaba yafunzwe. Nta rwego bireba ruremeza aya makuru. Abaturage bavuga ko imyumbati isanzwe ikora ibara mu Murenge wa Muko kuko yigeze guhitana abana babiri ahitwa muri Songa bagashyingurwa mu cyobo kimwe.


