Abaturage batuye mu Mudugudu wa Gisanza mu Kagari ka Mwulire, Umurenge wa Mwulire baratabaza basaba ubuyobozi gukemura ikibazo cy’ubujura bubugarije kandi bafite Abanyerondo b’umwuga bishyurwa.
Bamwe mu baturage bavuga ko niba irondo ry’umwuga ridashobora gukorwa neza barikuraho abaturage bagashyiraho ubundi buryo bakicungira umutekano .
Karara Drocella ni umukecuru wabwiye bwiza.com ko batakiryama batinya kwibwa amatungo yabo.
Agira ati “Abajura baratujengejereje ku buryo tutagisinzira ariko nabwo tukibwa kuko baraye banyibye kandi narimvuye hanze saa sita z’ijoro kubera inka yanjye ariko ntibyabujije kunyibira inkoko ndetse n’inkono zari mu gikoni, tubona baza kwaka amafaranga y’irondo bavuga ngo rirararwa kandi ritararwa nk’ubu Mutabaruka baraye bamuteye avuza induru bavuga ngo rirararwa kandi ntawuvuza induru ngo nibura bamutabare njyewe mbona barikuraho bagasubizaho irondo ry’abaturage kuko mbere bakirirara ntabwo twibwaga!
Mutabaruka ni umuturage wabwiye Bwiza.com ko irondo rifite intege nke.
Agira ati “Abajura batwiba baturuka hakurya i Sibagire nkanjye naraye ndwanye nabo ubwo nari nsohotse nsanga barimo bamurika amatoroshi bari bane umwe muribo yari afite icyuma navugije induru bariruka,irondo rifite intege nke kuko ni bake abandi babivuyemo!”
Umuturage utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Bwiza.com ko Abanyerondo na komite y’umudugudu babeshya abaturage ko irondo rirarwa nyamara ritararwa.
Agira ati “Mu mudugudu wacu hari ikibazo gikomeye cyo kubuza umutekano abaturage kuko bavuga ngo irondo rirararwa kandi ntaryo uretse kugaragara bafata abantu nta rondo rikorwa kuko barirara ntabwo abaturage bahora bataka kwibwa uretse Abanyerondo babiri nibo bagaragara nabwo bagiye kwishyuza amafaranga y’umutekano ariko twibwa biryamiye nabo ni gute abaturage bishyuzwa umutekano ariko bakarara bibwa.”
Twashatse kumenya icyo inzego z’inzego z’umutekano zivuga kuri icyo kibazo tuvugana CIP Twizeyimana Hamudun, umuvugizi was Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba.
Yabwiye Bwiza.com ko icyo kibazo atari akizi ariko agiye kubikurikirana.
Ati “ntabwo nari nzi icyo kibazo biransaba kubanza kubaza niba ari byo niba abaturage baguhaye ayo makuru natwe tugomba kubaza uko ikibazo giteye.”
Amakuru Bwiza.com ikesha abaturage avuga ko ubuyobozi bwafashe abagabo batanu babakekaho kuba aribo biba nyamara imiryango yabo ikavuga ko ubuyobozi bwabikoze butashishoze kuko nubwo bafashwe bakomeje kwibwa.
Abajura biba mu Kagari ka Mwulire biba amatungo magufi n’amaremare ndetse n’ibikoresho byo byo mu nzu ariko ngo hari abibwa imyaka iri mu mirima!


