Amashusho y’indirimbo “Ndagushima” y’umuhanzi Reagan Da Promota yamaze kugera hanze nyuma y’aho indirimbo nyirizina mu buryo bw’amajwi yari ikomeje gufasha benshi mu bakunzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana zizwi nka Gospel.
Iyi ndirimbo inogeye amatwi inakubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana ibyo yakoze, yakozwe na Reagan Da promota afatanyije n’undi muhanzi ukomeje kwitwara neza mu gihugu cya Kenya aho akorera witwa Mandela, umwe mu basore bafite amajwi meza cyane. Iyi ndirimbo y’aba basore ikaba ije ikurikira indi yitwa Hallelujah bari baherutse gushyira ahagaragara na none bafatanyije.

Kuri ubu uyu muhanzi, Reagan Da Promota arabarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagiye gukomereza amasomo aturutse mu gihugu cya Kenya aho yabanje kwigira no gukorera ibikorwa bye bitandukanye bya muzika.

Mu kiganiro na bwiza.com uyu musore yadutangarije ko ahari kandi akiri gukora cyane kuko yahise atuzanira indirimbo nshya yitwa NDAGUSHIMA yasize akoreye muri Rukuz productions muri Kenya, akomeza ashimangira ko ibyiza biri imbere azakomeza kugeza ku bafana be izindi ndirimbo zizajya zibubaka mu bihe bitandukanye bazajya baba barimo.
Reagan kandi yadutangarije ko yatangiye amasomo aho ari kwiga Itangazamakuru, akaba yiteguye kuzagaruka akora ibintu byinshi kandi byiza.
Reka uyu musore natwe dukomeze tumwifurize gukomeza gutera imbere mu muziki ndetse tunamwifurize amasomo meza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



