Saido Ntibazonkiza yafashije u Burundi kuva mu nzara za Mauritania

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’igihugu y’u Burundi, Intamba mu Rugamba, yakoze akazi katoroshye ko kujya gukura inota i Nuakchott muri Mauritania, aho yari yitabiriye umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun muri 2021.

Hari mu mukino wo mu tsinda E Abarundi bari basuyemo Mauritania wabereye kuri Stade Cheikha Ould Boydie, urangira amakipe yombi aguye miswi igitego 1-1.

Igitego cyo ku munota wa 79 w’umukino cya rutahizamu Saido Ntibazonkiza, ni cyo cyafashije Intamba mu Rugamba gukura inota rimwe mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Afurika.

Kishyuraga icya Bakary Ndiaye cyo ku munota wa 30 w’umukino.

Muri rusange Mauritania yakiniraga imbere y’abafana bayo ni yo yihariye igice cya mbere cy’umukino, gusa Abarundi baza kuyicurikiraho ikibuga mu gice cya kabiri birangira banishyuwe igitego bari batsinzwe.

Kunganya na Mauritania bisize Abarundi bakiri ku mwanya wa nyuma mu tsinda F n’inota rimwe, nyuma yo gutsindwa na Maroc ndetse na Repubulika ya Centrafrica.

Mu gihe hagitegerejwe ibiva mu mukino wa Maroc na Repubulika ya Centrafrica, Mauritania iyoboye itsinda E n’amanota atanu, Maroc n’iya kabiri n’amanota ane mu gihe Centrafrica ya gatatu ifite amanota atatu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *