Ruhango: Imyaka itatu irashize abahinzi b’umuceri bataha amara masa

Sangiza iyi nkuru

Abahinzi b’ umuceri bo mu gishanga cya Kigogo giherereye mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango baravuga ko baheruka umusaruro wo mu mwaka wa 2017 bitewe n’uko iyo imvura iguye ari nyinshi ibangiriza.

Umwe muri aba bahinzi yatangarije TV1 ati ” N’ubwo ubona uyu muceli ugiye kwera na bwo ntitwizeye ko tuzawusarura. N’ubu ushobora kuva hano ejo ukumva ngo warengewe wose. Umusaruro wa hano tuwubara ari uko tuwugejeje mu rugo.”

Aba bahinzi bavuga ko “Bashyizemo imbaraga nyinshi mu gutunganya iki gishanga basaba Leta ko yabubakira urugomero ku mugezi wa Kigogo ukunze kubangiriza mu gihe cy’ imvura.”

Ubuyobozi bw’ Akarere ka Ruhango buvuga ko ubwo aba baturage bongeye gutankamba kandi ibyo basaba bikaba bitagoye cyane bugiye kohereza itsinda ry’ inzobere mu buhinzi rikiga uko iki kibazo cyakemuka.

Mu mwaka wa 2016 ni bwo abahinzi b’ umuceli bo mu murenge wa Kabagari bafashe icyemezo cyo kwitunganyiriza igishanga cya Kigogo cyari cyararenzwe n’ urufunzo. Gusa ngo nubwo buri mwaka bahinga, baheruka umusaruro w’ umwaka wakurikiyeho. Ngo indi irengerwa n’ amazi igeze igihe cy’ isarura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *