Umuturage witwa Gandika Jean Bosco utuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba, Akagari ka Kanyefurwe mu Mudugudu wa Kiyovu, yagejeje ikirego kuri Polisi y’igihugu ayisaba ko yamufasha gukoresha imodoka ye, yagushijwe n’umupolisi witwa PC Bikorimana Jean Claude. Avuga ko uwo mupolisi witwa PC BIKORIMANA Jean Claude yakuye umushoferi w’imodoka ye yo mu bwoko bwa Fuso kuri ‘volant’ akayitwara akayikoresha impanuka ikangirika cyane. Iyi mpanuka ikaba ngo yarabaye tariki ya 29 Nzeri 2020 ibera mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Mushubati, Akagari ka Bumba, iyo modoka yari itwawe na Niyitegeka Sebanani Garvaric ikaba yari ivanye ibikoresho byo kubaka Ikigo cy’amashuri cya Kabeza nk’uko Gandika abisobanura muri icyo kirego. Agira ati” Icyangoye cyane ni uko uwo mupolisi nta Perimi yari afite ngo nkurikirane ubwishingizi, akaba ari yo mpamvu mbasaba ko mwamfasha gukoresha imodoka yanjye yangijwe n’umupolisi wanyu”. Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera, yabwiye KT Radio ko basanze ibyo nyiri iyi modoka avuga atari ukuri ngo kuko umushoferi w’iyi Fuso ari we Niyitegeka Sebanani Garvaric yari asanzwe ari inshuti y’uwo mupolisi, akaba yaramuhaye umunyenga ku bwumvikane ngo atware bavuye no gusangira. Ati “PC Bikorimana yari inshuti y’uyu mushoferi, akaba yari asanzwe acunga umutekano w’ibikoresho byifashishwa mu kubaka Ikigo cy’amashuri cya Kabeza.” CP Kabera avuga ko umunsi iyi mpanuka iba aba bagabo bombi bari bicaranye basangira, mu guhaguruka PC Bikorimana asaba umunyenga Niyitegeka ngo atware, Niyitegeka akamubwira ati “Urakoze akira utware n’ubundi nari ninaniriwe”. PC Bikorimana ngo yagiye kuri Volant yicarana na Niyitegeka barahaguruka baragenda, bageze imbere Bikorimana akora impanuka imodoka ayigusha munsi y’umuhanda irangirika.


