img_20201113_181514.jpg

Bobi Wine aravuga ko abasirikare ba Uganda bamuhejeje ku muhanda (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) uri mu bahatanira kuyobora Uganda, aravuga ko inzego zishinzwe umutekano za Uganda zamutangiriye kugira ngo atajya gukora ikiganiro kuri imwe muri Radiyo zo muri kiriya gihugu.

Uyu munya-Politiki ukunze gushinja inzego zishinzwe umutekano kumuhohotera we n’abayoboke be, avuga ko abasirikare n’abapolisi bamuhejeje kuri imwe muri bariyeri, ndetse bakaba bamaze umunsi wose bakubita abamushyigikiye.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati: “Turacyafitwe kuri bariyeri n’abasirikare n’abapolisi. N’ubwo twari dufite ikiganiro cya Radiyo cyari giteganyijwe saa moya z’umugoroba, badukumiriye kukijyamo. Bamaze umunsi wose bakubita abantu bacu, none banze ko tuvugira kuri Radiyo.”

Ubutumwa bwa Bobi Wine buherekeje amafoto y’abasirikare n’abapolisi yashyize kuri Twitter, akavuga ko ari bo bamutangiriye.

Bobi Wine, Patrick Amuriat uhagarariye ishyaka FDC na Gen Henry Tumukunde, ni bamwe mu bakandida Perezida muri Uganda bakunze gushinja inzego z’umutekano kubahohotera no kubata muri yombi bya hato na hato, bo bagashinjwa imyitwarire mibi irimo kutubahiriza amabwiriza yo kwiyamamaza.

Izi nzego z’umutekano Bobi Wine akunze kugongana na zo, aheruka gusezeranya abazirimo ko natorerwa kuyobora Uganda azahita abongerera umushahara, byibura umusirikare akajya ahembwa miliyoni y’amashiringi ya Uganda, ngo kuko ikitabuze ari amafaranga. ,>

img_20201113_181514.jpg

img_20201113_190347.jpg

img_20201113_190352.jpg

img_20201113_190359.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *