Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, yakiriye abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Burundi, Intamba mu Rugamba, mu rwego rwo kubatera imbaraga mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika bazahuriramo na Mauritania.
Ku Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo ni bwo ikipe y’igihugu y’u Burundi izakira iya Mauritania, mu mukino wa kane w’itsinda E uzabera kuri Stade Prince Louis Rwagasore i Bujumbura.
Ni nyuma y’umukino ubanza wabaye ku wa Gatatu w’iki cyumweru amakipe yombi yahuriyemo i Nouakchott, agwa miswi igitego 1-1.
Abarundi batsindiwe na Rutahizamu Said Ntibazonkiza ukinira Yanga Africans yo muri Tanzania.
Twitter y’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, ivuga ko Perezida Ndayishimiye yakiriye abakinnyi b’Intamba mu Rugamba mu biro bye, mu rwego rwo kubatera akanyabugabo mbere y’uriya mukino.
Perezida Ndayishimiye aganiriza abakinnyi yagize ati: “Twizeye ko muzacyura insinzi. Burya ikintu ntakunda, ni ugushimira umukinnyi umukino urangiye. Ni cyo gituma naje mbazaniye amata (akabahasha) kugira ngo muzakine mutuje.”
Abakinnyi b’u Burundi bari baherekejwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri kiriya gihugu, Ndikuriyo Reverien wababwiye ko nibatsinda Mauritania buri wese azahabwa miliyoni enye z’Amarundi.
Abarundi ni aba nyuma mu tsinda E n’inota rimwe, nyuma yo gutsindwa na Maroc iyoboye itsinda n’amanota arindwi, cyo kimwe na Repubulika ya Centrafrica iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu.






