Icyo ubuyobozi bwa Radio 10 buvuga ku birego bya Munyakazi Sadate

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, akomeje kudacana uwaka n’Igitangazamakuru cya Radio/TV10 agishinja gushaka gucamo ibice iriya kipe yahoze abereye umuyobozi, mu gihe umunyamakuru Sam Karenzi asanga akwiye kwitabwaho n’abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe cyangwa akajyanwa Iwawa.

Ibya Rayon Sports na kiriya gitangazamakuru byatangiye mu mezi yashize, ubwo iyi kipe yari mu nkundura y’ibibazo bishingiye ku miyoborere byari biyugarije, mbere yo gukemurwa n’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborerere, RGB.

Radio 10 mu kiganiro cyayo cy’imikino kizwi nk”Urukiko”, yakunze gukora ubusesenguzi ahanini butari bwiza k’ubuyobozi bwari burangajwe imbere na Munyakazi Sadate waje kwirukanwa muri iriya kipe na RGB mu mezi abiri ashize.

Umwe mu batarakunze gucana uwaka na Munyakazi, ni umunyamakuru Sam Karenzi ukuriye ibiganiro by’imikino kuri Radio 10.

Mu butumwa butandukanye Sadate anyuza ku rukuta rwe rwa Twitter, yakunze gushinja uriya munyamakuru kutagira ubunyamwuga, ahubwo agahitamo gutangaza inkuru z’impuha kuri Rayon Sports.

Ibya Munyakazi na Radio 10 byongeye gufata indi ntera mu minsi ibiri ishize, ubwo Radio 10 yatangazaga kuri Twitter ko hari abakinnyi ba Rayon Sports bavuye mu mwiherero bagataha kubera kudahabwa amafaranga baberewemo n’ikipe.

Ubu butumwa bwasibwe nyuma y’igihe gito, bwanyomojwe n’ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko umukinnyi umwe wavuye mu mwiherero ari Sugira Ernest wahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

Munyakazi wahoze ayobora Rayon Sports na we yagize icyo abuvugaho, ashinja Radio 10 kuvuga inkuru z’ibihuha zisenya Rayon Sports.

Ati “Ntabwo tuzakomeza kwemera ko impuha z’igitangazamakuru cyitwa Radio & TV10 zigumya kudusenyera ikipe, mureke tuvuge oya.“

Mu kiganiro Urukiko cyabaye ku wa Mbere, Karenzi yavuze ko niba Munyakazi afite ikibazo cy’ihungabana akwiye kwitabwaho n’inzego z’ubuzima, byaba ngombwa akajyanwa mu Kigo Ngororamuco cy’i Iwawa kuko atumva uburyo akomeza kuvuga kuri siporo kandi nta rwego ahagarariye muri Rayon Sports.

Ati: “Sadate reka nkuvuge mu izina, niba ari ugushaka kumenyekana ushaka reka tukuvuge bwa nyuma, tukumenyeshe bwa nyuma ko tudafite umwanya wo kugutaho kuko uyu munsi ntabwo tuzi ikintu na kimwe uyobora muri Rayon Sports.”

“Niba ufite ikibazo cy’ihungabana, hari inzego z’ubuzima zikwiye kugufata zikakwegera, zikakuganiriza, zikakujyana kwa Kabuga [mu kigo kinyurwamo by’igihe gito (Transit Center)] byakwanga zikakujyana Iwawa aho abandi bajya bafite ikibazo nk’icyo ngicyo. Ariko duhe amahoro, twubahe, ubaha akazi kacu, wubahe n’Abanyarwanda duha amakuru.”

Munyakazi abinyujije kuri Twitter kuri uyu wa Kabiri, yavuye imuzi bimwe mu byo abanyamakuru ba 10 Sports bakomeje kuvuga kuri Komite nshya ya Rayon Sports itaramara n’iminsi 15 igiyeho.

Ashinja kiriya gitangazamakuru ko aba-Rayon “Bongeye ibibembe mu binyoro, Komite icyo izabasha ni ukugurira imineke abakinnyi kubera ko ari abakene, abagize komite ni abana bakijyana lisiti y’ibyo bakeneye ku babyeyi, Perezida wa Rayon Sports n’ubwo ari umu-Rayon ntumubaze ibyo kugera ku kibuga, abakinnyi ba Rayon Sports batangiye kuva muri Camp kubera kubura amafaranga.”

Hiyongeraho ko abanyamakuru ngo bigeze kuvuga ko “Komite idashoboye, Babakinga ibikarito mu maso, Rayon izatsindwa na Equipe zose, Rayon irarimbutse”; akavuga ko bigamije “guhoza induru muri Rayon no kuducamo ibice.”

Inkuru bijyanye:https://bwiza.com/?Kiyovu-Sports-yihanagirije-Radio-10-yayishinje-gushimira-abakoze-Jenoside

Mu kiganiro kigufi BWIZA yigeze kugirana n’Umuyobozi wa Radio/TV10, Muhirwa Augustin, yavuze ko ntacyo yavuga ku birego bya Sadate, ngo kuko igitangazamakuru ayoboye atari cyo cyonyine kivuga ku bibazo byo muri Rayon Sports.

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Icyo ubuyobozi bwa Radio 10 buvuga ku birego bya Munyakazi Sadate
    Ubundi ubu n,utatinda ku kuri kw,ibyo bavuga,ubu nk,imvugo z,uyu munyamakuru we zirimo ikiza kihe
    Ko ariwe ukwiye gusanga abandi bagororwa ahubwo
    Ubu iki kinyamakuru kigira ubuyobozi bureberera bene iyi myanda umuntu wacyo atanga?amazing

  2. Icyo ubuyobozi bwa Radio 10 buvuga ku birego bya Munyakazi Sadate
    Ubundi ubu n,utatinda ku kuri kw,ibyo bavuga,ubu nk,imvugo z,uyu munyamakuru we zirimo ikiza kihe
    Ko ariwe ukwiye gusanga abandi bagororwa ahubwo
    Ubu iki kinyamakuru kigira ubuyobozi bureberera bene iyi myanda umuntu wacyo atanga?amazing

  3. Icyo ubuyobozi bwa Radio 10 buvuga ku birego bya Munyakazi Sadate
    Jyewe mba mbona hari bamwe mubanyamakuru ndetse nibitangazamakuru bidasobanukiwe neza Cg bitubahiriza amahame yumwuga wabo bagashaka gusenya ibigo runaka bishingiye kunyungu zabo bwite gusa . Ark biriya najye ntabunyamwuga mbibonamo kuko najye kuriya kiganiro cyabo njya ntyumva kimwe nundi munyamakuru wo kuri city radio

  4. Icyo ubuyobozi bwa Radio 10 buvuga ku birego bya Munyakazi Sadate
    Jyewe mba mbona hari bamwe mubanyamakuru ndetse nibitangazamakuru bidasobanukiwe neza Cg bitubahiriza amahame yumwuga wabo bagashaka gusenya ibigo runaka bishingiye kunyungu zabo bwite gusa . Ark biriya najye ntabunyamwuga mbibonamo kuko najye kuriya kiganiro cyabo njya ntyumva kimwe nundi munyamakuru wo kuri city radio

  5. Icyo ubuyobozi bwa Radio 10 buvuga ku birego bya Munyakazi Sadate
    Kuki abantu dukunda kumva batuvugaho ibyiza kdi ntabyo dukora nnese aka kanya mwibagiwe aho sadate yarabagejeje

  6. Icyo ubuyobozi bwa Radio 10 buvuga ku birego bya Munyakazi Sadate
    Kuki abantu dukunda kumva batuvugaho ibyiza kdi ntabyo dukora nnese aka kanya mwibagiwe aho sadate yarabagejeje

  7. Icyo ubuyobozi bwa Radio 10 buvuga ku birego bya Munyakazi Sadate
    Ubundi c koko ubu sam karenzi numunyamakuru wumwuga cg nukwishakira amaramuko,, gsa mbona ariwe ukwiriye kujyanwa 1 indera cg c 2 iwawa

  8. Icyo ubuyobozi bwa Radio 10 buvuga ku birego bya Munyakazi Sadate
    Ubundi c koko ubu sam karenzi numunyamakuru wumwuga cg nukwishakira amaramuko,, gsa mbona ariwe ukwiriye kujyanwa 1 indera cg c 2 iwawa

  9. Icyo ubuyobozi bwa Radio 10 buvuga ku birego bya Munyakazi Sadate
    kwivugasingombwa’ gudsa urukikondwangskubi , Sam karenzi yisubireho.

  10. Icyo ubuyobozi bwa Radio 10 buvuga ku birego bya Munyakazi Sadate
    kwivugasingombwa’ gudsa urukikondwangskubi , Sam karenzi yisubireho.

  11. Icyo ubuyobozi bwa Radio 10 buvuga ku birego bya Munyakazi Sadate
    Ntimugashake gusebanya nshuti zanjye,bariya banyamakuru bavuga ibiriho ntibahimba inkuru,niba mushaka kuvugwa neza mujye mukora neza,Urukiko rwubahwe kbs,wenda Sam KARENZI ashobora kuba afite icyapfa na Sadate ibyo ntawabyivangamo..

  12. Icyo ubuyobozi bwa Radio 10 buvuga ku birego bya Munyakazi Sadate
    Ntimugashake gusebanya nshuti zanjye,bariya banyamakuru bavuga ibiriho ntibahimba inkuru,niba mushaka kuvugwa neza mujye mukora neza,Urukiko rwubahwe kbs,wenda Sam KARENZI ashobora kuba afite icyapfa na Sadate ibyo ntawabyivangamo..

  13. Icyo ubuyobozi bwa Radio 10 buvuga ku birego bya Munyakazi Sadate
    Ntimugashake gusebanya nshuti zanjye,bariya banyamakuru bavuga ibiriho ntibahimba inkuru,niba mushaka kuvugwa neza mujye mukora neza,Urukiko rwubahwe kbs,wenda Sam KARENZI ashobora kuba afite icyapfa na Sadate ibyo ntawabyivangamo..

  14. Icyo ubuyobozi bwa Radio 10 buvuga ku birego bya Munyakazi Sadate
    Ntimugashake gusebanya nshuti zanjye,bariya banyamakuru bavuga ibiriho ntibahimba inkuru,niba mushaka kuvugwa neza mujye mukora neza,Urukiko rwubahwe kbs,wenda Sam KARENZI ashobora kuba afite icyapfa na Sadate ibyo ntawabyivangamo..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *