2020: U Rwanda ruraza imbere mu kugira abanyeshuri benshi basoje amasomo muri Amerika

Sangiza iyi nkuru

Abanyarwanda bagera ku 1,444 nibo basoje amasomo yabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka w’amashuri 2019-2020 nk’uko imibare itangazwa na Leta Amerika yashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020.

Hagendewe kuri iyi mibare, Abanyarwanda biga muri Amerika biyongereyeho 11.8% ugereranyije n’umwaka ushize ndetse ruhita ruza ku mwanya wa Gatandatu mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bifite abanyeshuri benshi barangije kwiga muri Amerika.

Iki gihugu gikurikira Nigeria, Ghana, Kenya, Ethiopia na Afurika y’Epfo ndetse rurusha ibihugu byo mu Karere nka Uganda, Tanzania ndetse na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kuri iyi ngingo.

Jeremy Jewett, umukozi wa Ambasade ya Amerika mu Rwanda avuga ko aba banyeshuri bazagirira akamaro igihugu cyabo igihe bazaba bagarutse.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *