Raporo ya Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena y’u Rwanda, yerekana ko mu mwaka wa 2019/2020 mu birego 4265;by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byakiriwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, harimo 111 byakorewe abahungu,bivuye kuri 80 byakiriwe n’uru rwego mu mwaka wa 2018/2019. Imibare yo muri iyo raporo iri bumurikirwe Inteko Rusange ya Sena kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2020 ibigaragaza, mu 2018/19 gusa, hatanzwe ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina 3215, muri ibyo 3135 ni ibyakorewe abakobwa naho 80 ni ibyakorewe abahungu. Iyi raporo yizweho na Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena, iri mu biganirwaho kuri uyu wa wa 17 Ugushyingo mu Nteko Rusange ya Sena. Abana b’abahungu ntibakunze kumvikana kenshi bavugwa mu bahohotewe, nyamara ubuyobozi buvuga ko nabo bahohoterwa ariko bamwe bagahitamo kubiceceka.


