Umutoza Jonathan McKinstry watoje ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yiyemerera ko ari we ibyo kuba uwa Mbere tariki 16 Ugushyingo 2020 Uganda yaratsinzwe na Sudani y’Epfo igitego kimwe ku busa ari we byabazwa. Uganda yatsinzwe umukino wa mbere kuva yatangira gutozwa na McKinstry mu mikino 12 ishize. McKinstry ati ” Ntabwo twakinnye neza, ndashaka ko ari njye bibazwa nk’umutoza. Umukino twarawiteguye, twitoje neza. Abatoza n’abakinnyi bakoze ibishoboka byose ngo bakore ibyari byateguwe gusa ntibyagenze neza.” Uyu mutoza avuga ko hari ikigiye gukorwa. Ati ” Ninjye ubazwa ibyo abakinnyi bakoze. Nziko bakora cyane ngo batane umusaruro abantu bakeneye ariko uyu munsi byanze. Tugiye kongera twicare twinegure. Uganda yatakaje amanota atatu nyuma yo gutakaza amahirwe nk’aho Farouk Mia yteye ishoti igafatwa n’umutambiko ndetse n”igitego cyatsinzwe na Emmanuel Okwi kikangwa n’umusifuzi kuko ngo hari habayemo kurarira. Uganda ni iya kabiri mu itsinda B riyobowe na Burkinafaso, aho ifite amanota 7, Malawi (5) na Sudani y’Epfo ifite atatu.


