Ese kuki bamwe mu Bami b’u Rwanda bimye ingoma babanje kuyirwanira?

Sangiza iyi nkuru

Ku ngoma ya Cyami mu Rwnda nta mwami wimaga ingoma ari uko atowe nkuko mu gihe cya Repubulika bikorwa , ahubwo iyo umwami yatanganga (apfuye) Abiru baricaraga bakagena ugomba kumusimbura.
king
Ibyo byashimangiraga ko uhawe ubwami yabaga yimye ingoma ni ukuvuga ko nta muntu uwo ari we wese washoboraga kuyirwanira n’uwo uyihawe kuko amategeko y’ubwiru atabimwemereraga.
“Ubwiko” ni rimwe mu magambo yakoreshwaga iyo abava indimwe barwaniraga kwimikwa ngo havemo uba umwami, ibintu byagiye bigaragara ku Bami batandukanye bagiye barwanira ingoma n’abo bavukana.
Aha hatangwa ingero za bamwe mu Bami bimye bamaze kurwanira ingoma, cyangwa bayirwaniye bamaze kuyihabwa.
Umwami Yuhi Gahima mwene Matama ya Bigega yabanje kurwana na bene se, aribo bene Shetsa, umugore w’inkundwakazi wa Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi .
Mibambwe III Sentabyo yimitswe na se Kigeri III Ndabarasa, ariko hanyuma ntibyamubujije kurwanira ingoma na Gasenyi mwene se ndetse na Gatarabuhura wari ushyigikiwe na Rukari, umutoni wa Kigeri III Ndabarasa.
Uretse n’aba, Kigeri IV Rwabugili yarwaniye ingoma na Nyamwesa mwene Mutara Rwogera, kuba rero Mibambwe Rutarindwa yararwaniye ingoma na Yuhi Musinga mu ntambara yo ku Rucunshu ntawe byatangaza.
Gusa iyi ntambara ni imwe mu zamenyekanye cyane kuko yahitanye umwami warazwe ingoma kandi urebye nyinshi mu zabayeho zarahitanaga abarwanyije uwayirazwe.
Benshi mu banyarwanda bafata iyi ntambara yabaye mu mpera z’umwaka wa 1896 nk’igitekerezo,nyamara siko biteye kuko aho hantu hitwa ku Rucunshu habaho akaba ari mu bice bya Muhanga werekeza za Shyogwe.
uku kurwanira kwima ingoma akenshi byaterwaga n’Abagabekazi Umwami yabaga yararongoye, bigatuma buri mugore ashaka ko umuhungu we ariwe wimikwa abifashijwemo n’abo mu muryango we.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *