Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yongeye kugwa miswi na Cape-Vert, ikomeza kuba ikipe rukumbi itaratsinda igitego mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu myaka ibiri iri imbere.
Amavubi yari yakiriye Cap-Vert kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, urangira amakipe yombi anganya 0-0.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yakinnye iminota myinshi y’uyu mukino ifite abakinnyi 10 mu kibuga, nyuma y’uko Ally Niyonzima yeretswe ikarita itukura ku munota wa 26 w’umukino.
Gutsindwa na Mozambique ibitego 2-0 na 1-0 Amavubi yatsindiwe i Kigali na Cameroon; bigira ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ ikipe imwe rukumbi itarinjiza igitego mu makipe y’ibihugu 48 akomeje gushaka itike ya CAN.
Muri rusange kimwe n’umukino ubanza, Cap-Vert yihariye igice kinini cy’umukino w’i Nyamirambo, inabona uburyo bwashoboraga kuvamo ibitego, gusa ab’inyuma b’Amavubi n’umuzamu Kwizera Olivier bihagararaho.
Nko ku munota wa 60 w’umukino Lisandro Semedo yahinduriwe umupira na Kapiteni Ryan Mendes wari wasize abakinnyi b’Amavubi, awuteye mu izamu uhura na Kwizera Olivier ujya hejuru y’izamu.
Mbere gato y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira, Jamiro Monteiro yahushije uburyo bwabazwe, ku mupira atereye mu rubuga rw’amahina rw’Amavubi nyuma yo gucenga ba myugariro, ku bw’amahirwe y’u Rwanda uca hanze gato y’izamu.
Nta buryo bukanganye Amavubi yigeze abona, n’ubwo Mashami yakoze impinduka agaha umwanya abakinnyi barimo Sugira Ernest, Muhire Kevin na Nshuti Dominique Savio.
Amavubi aracyari aya nyuma mu tsinda F n’amanota abiri, mu mikino ine amaze gukina.
Mashami n’abasore be basigaje gusura ikipe y’igihugu ya Cameroon i Douara mbere yo kwakira Mozambique i Kigali, mu mukino wa nyuma wo mu itsinda.


