Abantu babarirwa muri 30 bishwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF wo muri Uganda, nyuma y’ibitero zagabye mu gace ka Bambuba-Kisiki no muri Parike y’Igihugu ya Virunga ho muri Terirwari ya Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu itangazo bwashyize ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nyuma gato y’igitero ziriya nyeshyamba zagabye mu giturage cy’ahitwa Kokola kikagwamo abantu batandatu.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Kivu y’Amajyaruguru, yamaganye buriya bwicanyi anihanganisha imiryango y’abapfuye.
Intumwa ya Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru mu gace ka Eringeti kagabwemo igitero, Sabiti Mbafumoja, yavuze ko ingabo za Congo Kinshasa zatangiye gushakisha abagabye igitero bahise bahungira mu ishyamba riri mu Burasirazuba bwa Kokola nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

2 Responses
RDC: Abarenga 30 baguye mu gitero cy’umutwe wa ADF
Ariko Mana warengeye abanyekongo bicwa bunyamaswa,ntacyobaza koko,ariko leta yabo yontabwo yumva ko arintegenke bafite mukurinda abaturage?ese iyobasohora amatangazo yabishwe burimunsi,bumva atari soni nikimwaro kuri leta?ese iyo (MONISCO)twumva yoimaziki niba burigihe hicwa abaturage binzirakarengane gutya?Nabokwirira amadorari gusa?Birababaje pe!