Ijambo ry'Imana: Ibyishimo n'amahoro, Ingaruka z'umugambi w'Imana

Sangiza iyi nkuru

Yesaya 26:3 “Ugushikamishijeho umutima, uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye”

Imwe mu ngaruka zo kugira umugambi w’Imana, nk’uko tubibona muri Yesaya 26:3, ni ubugingo bugira amahoro mu bigeragezo. Mu gutegurira abigishwa be kugenda no kubasiga, Umwami yabigishije ibyerekeye umugambi wabo muri iyi si (Yohana 13-16).

Hagati muri iyo nyigisho amasaha make mbere y’uko Umwami Yesu ajya gupfira ku musaraba ngo tugire amahoro mu Mana no kumenya amahoro y’Imana, yavuze aya magambo yigisha: “Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare, kandi ntitinye” (Yohana 14:27).

Na none mu Bagalatiya 5:22, tubwirwa ko ibintu bibiri byerekana imbuto z’Umwuka ari ibyishimo n’amahoro. Iyi mirongo itwigisha ko iyo dufite ubugingo bwe mu bwacu (ubugingo Kristo yaduhinduriye) tugira ibyishimo n’amahoro hamwe n’indi mico isa n’iya Kristo.

Abagalatiya 5:22-23 “No kugwa neza, no kwirinda: ibimeze bityo nta mategeko abihana. Aba Kristo Yesu babambanye kamere n’iruba n’irari ryabyo.”

Abakristo benshi nyamara, basa n’abagira ibyishimo n’amahoro bike. Akenshi na twe dushakira ibyishimo n’amahoro mu by’ isi itanga aho kuba ku Mwami utanga amahoro n’ibyishimo mu buryo butandukanye kandi bituruka henshi.

Simvuze ko iyi ntego y’ubugingo bwa gikristo y’ibyishimo n’amahoro isa n’intumbero yo kwikunda. Ibyishimo n’amahoro icyakora ni zimwe mu mbuto z’ubugingo bufite Imana no guhindurwa Umwuka akora muri twe iyo ari We soko y’ibyiringiro byacu. Ibyishimo n’amahoro bihinduka igipimo cy’uko dushyira iby’ubugingo bwacu byose kuri We (Yesaya 26:3).

Ni nko kudufata igipimo cy’umuriro. Nk’uko iyo umuriro ubaye mwinshi byerekana uburwayi, ni ko no kubura ibyishimo n’amahoro Kristo atanga byerekana ko hari ikitagenda neza kandi ko dukeneye umuti uva mu Ijambo ry’Imna n’ukuboko gukiza kw’Umuganga Mukuru.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *