Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi ni uko umusirikare Didace Ndayizeye wari ufite ipeti rya sous-Lieteunent yapfiriye mu bitaro bya gisirikare mu Kamenge.
Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rwa Pacifique Nininahazwe, umwe mu bahagarariye uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi, avuga ko uyu musirikare yakubiswe kugeza apfuye ubwo yari ari mu myitozo ya gikomando mu kigo cya Gitega.
Mu guhakana aya makuru y’uko yaba yishwe ndetse binasanishwa n’ubwoko bwe, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Col Gaspard Baratuza we avuga ko uyu musirikare yapfuye koko, ariko muganga akaba yagaragaje ko yishwe n’uburwayi bw’impyiko.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


