Umunyarwanda, Mugisha Moïse yagumanye umwenda w’umuhondo nyuma yo kuba uwa cyenda mu gace ka kabiri k’irushanwa ry’amagare rya Grand Prix Chantal Biya riri kubera muri Cameroon.
Aka gace ko kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2020 kangana na Km 139.5 kavaga ahitwa Akonolinga kakanyura Abang kagasoreza Mbang. Mugisha yakoresheje amasaha atanu iminota 37 n’amasegonda 20. Ni agace kegukanwe n’uwitwa Paul Daumont wasize Mugisha amasegonda 34. Uyu Munya-Burkina Faso mu gace kabanza yari yabaye uwa Gatandatu, aho yasizweho na Mugisha umunota n’amasegonda 16. Birumvikana ko uyu yagabanyije ibihe arushwa na mayon jaune kuko yasize Mugisha amasegonda 34. Uko abandi Banyarwanda bitwaye 10.Munyaneza Didier 16.Uhiriwe B. Renus 19.Areruya Joseph 38.Byukusenge Patrick Mugisha yambaye umwenda w’umuhondo nyuma yo kwegukana agace ka mbere kazengurutse Umujyi wa Douala kari kagizwe n’ibilometero 95.9. Mugisha Moïse wegukanye aka gace ari mu bagize ikipe y’u Rwanda (Team Rwanda). Mugisha Moïse mu mwenda w’umuhondo
Amafoto: Cycling Rwanda


