Uko umuhungu wa pasiteri yavugiye ijambo mu Budage agahita yisanga mu Bufaransa

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu wa pasiteri, Johnson Suleman yageze mu Bufaransa nta tike ndetse n’ibyangombwa yagiraga nyuma y’isengesho yavugiye mu gihugu cy’Ubudage.

Iby’aya makuru byatangajwe na pasiteri Suleman uyobora itorero ryitwa Omega Fire Ministries International ryo muri Nigeria. Ni Mu nkuru yasakaye mu bitangazamakuru byo muri Nigeria aho Pasiteri Suleman avuga ko umuhungu we “Yumvise ijwi ry’Imana rimutegeka kuva mu Budage akajya mu Bufaransa.”

Ngo akimara guhabwa ubuhanuzi butatangajwe, umuhungu wa Suleman yahise ajya ku kibuga cy’indege mu Budage kitavuzwe izina, agira ngo yerekeze mu Bufaransa gusohoza ubutumwa yahawe. Yagiye ku murongo wabugenewe wabashaka gufata indege zijya mu Bufaransa. Aha ngo hari abandi bantu bafite ibyangombwa mu ntoki nyamara we ntabyo yari afite, habe n’itike.

Ubwo yagerwagaho, atahiwe gutanga ibyangombwa ngo yemererwe gufata indege, uyu muhungu wa pasiteri Imana yamubwiye ko ngo yajya mu bwiherero (WC), akavuga amagambo runaka atatangajwe. Uyu ngo yabigenje uko yabwiwe ahumirije, ubwo yakangukaga, yisanze ku kibuga cy’indege mu Bufaransa kitatangajwe.

Bamwe mu bakurikiranye iby’iyi nkuru barabyemeye abandi barabihakana bavuga ko pasiteri Suleman abakubise icya Semuhanuka. Ni ingingo yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Nigeria.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *