Ingwe y’ingabo yiswe Walker yakoze urugendo rwa Km 300 mu mezi atandatu igamije gushaka ingore yabyarana nayo mu gihugu cy’Ubuhinde. Abakora mu byo kubungabunga inyamaswa mu Buhindi bavuga ko iyi ngwe ifite imyaka itatu n’igice, yavuye mu gace ka pariki mu Burengerazuba mu Karere ka Maharashtra mu kwezi kwa Kamena 2020. Walker yavuye mu gace kari hafi na Telengana ijya mu yindi pariki iri mu Karere ka Maharashtra mu kwezi kwa Werurwe 2020. Abakurikirana inyamaswa nibo bakomeje gukurikirana iyi ngwe bifashishije akuma yari yarambitswe mu ijosi mu kwezi kwa Mata 2019. Abashinzwe kwita ku nyamaswa bavuga ko ubu iyi ngwe yashakaga ngenzi yayo iba muri pariki ya Dnyanganga ifite ubuso bwa kilometerokare 205 nk’uko BBC ibitangaza. Iyi nkuru ivuga ko Walker ariyo yonyine iba muri iyi pariki n’ubwo pariki ya Dnyanganga iri mu zifite inyamaswa hafi ubwoko bwose. Ibi bivuze ko Walker atigeze abona ibyo yari yiteze. Umuyobozi mukuru ushinzwe kubungabunga inyamaswa muri pariki ya Nitin Kakodkar yabwiye BBC ko ” Iyi ngwe nta kibazo ifite gusa ibyo kurya kuri yo biracyari bike.” Aba bakozi bavuga ko ubu bari mu kazi ko gushaka ingwe y’ingore izabyarana nayo n’ubwo bizaba bitoroshye. Bemeza ko nta kidasanzwe muntu yakorera ingwe ishaka ingore kuko ngo zifite uburyo karemano zibikora. Ubuhinde bufite ahantu 25 haba ingwe. Bemeza ko iyi ariyo ngwe ikoze urugendo rure mu mateka, igenda yihishahisha mu masambu y’abaturage ari nako ishaka ibyo irya. Ni urugendo akenshi iyi ngwe yagiye ikora mu ijoro cyane ko ku manywa yagiye isakirana n’abaturage.

Ingwe yahawe izina rya Walker bivuze ” Umugenzi”


