Nyabihu:Abajura bataburura imbuto y’ibirayi bakayigurisha banyirayo

Sangiza iyi nkuru

Mu Karere ka Nyabihu hadutse abajura bataburura imbuto y’ibirayi mu murima bakajya kubirya cyangwa bakabijyana ku isoko hakaba ubwo banyirabyo bongeye kubigura bagirango bongere bajye kubisubiza aho ibyibwe byavuye.

ibirayi-08386
Abaturage batewe impungenge n’ubujura bw’imbuto z’ibirayi bukomeje kuvuza ubuhuha

Ubu bujura ngo bumaze gufata indi ntera by’umwihariko mu murenge wa Bigogwe, abaturage bakaba baboneraho gutabaza inzego z’umutekano ngo zibarwaneho, naho bitabaye ibyo ngo hehe n’ikirayi muri aka karere.
Aba baturage bavuga ko ubusanzwe bari bamenyereye ko ibirayi byibwa ku mwero wabyo, ariko ngo batunguwe n’iki kiza cyo gukurikirana imbuto yamaze guterwa mu ntabire kabone n’iyo yatangiye kuzamura imimere.
Iyo umuhinzi amaze gutera imbuto ye, ngo abajura baturuka inyuma bakajagajaga intabire yose ku buryo usanga nta kirayi na kimwe kiharangwa, ibintu bituma umuhinzi ahangayika yibaza aho azakura ibindi mu gihe ikilo kigura amafaranga 500 yose nkuko byagarutsweho n’umwe mu baturage b’Umurenge wa Bigogwe.
Ngo n’ubwo kugeza ubu imbuto y’ibirayi ibona umugabo igasiba undi, bakomeza bavuga ko niba ubu bujura bukomeje kuvuza ubuhuha, hazatera inzara mu gihe kiri imbere dore ko ibirayi ari kimwe mu bihingwa ngandurarugo bitunga imiryango yo muri aka Karere.
Si aka karere abajura bibasiye gusa, kuko ngo no mu karere ka Rubavu bahana imbibi ngo bamaze kuhayogoza bataburura imbuto zamaze guterwa.
Umukozi w’Umurenge ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Bigogwe Hakizimana Innocent, yahamije ko ikibazo cy’abitwikira ijoro bakajya kwiba imbuto y’ibirayi imaze guterwa kiriho ariko ku bufatanye n’abaturage babo biteguye kugikemura burundu, hakorwa amarondo na gahunda yo gutanga amakuru kuri buri wese ukekwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *